Yona 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Yona asengera mu nda y'urufi

2Maze Yona asengera Uwiteka Imana ye mu nda y'urufi ati

3“Nagize ibyago ntakira Uwiteka aransubiza,

Nahamagariye mu nda y'ikuzimu,

Wumva ijwi ryanjye.

4Kuko wanjugunye imuhengeri mu nyanja,

Umwuzure warangose,

Ibigogo byawe n'imiraba yawe byose byarandengeye.

5Ndavuga nti ‘Nciwe imbere yawe,

Ariko nzongera kureba urusengero rwawe rwera.’

6Amazi yarantwikiriye angera ku bugingo,

Imuhengeri harangose,

Urwuya rwanyizingiye mu mutwe.

7Ndamanuka njya mu mizi y'imisozi,

Isi n'ibihindizo byayo binkingira ibihe byose,

Ariko unkurira ubugingo muri rwa rwobo,

Uwiteka Mana yanjye.

8Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka,

No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.

9Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by'ibinyoma,

Baba bimūye ubababarira.

10Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n'ijwi ry'ishimwe,

Kandi nzahigura umuhigo wanjye,

Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”

11Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help