Yobu 27 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati

2“Ndarahira Imana ihoraho,

Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye,

N'Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye.

3Ubugingo bwanjye buracyari buzima,

Kandi Umwuka w'Imana ni we utuma mpumeka.

4Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,

N'ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.

5Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye,

Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.

6“Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura,

Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

7“Umwanzi wanjye namere nk'umunyabyaha,

N'unyibasiye amere nk'ukiranirwa.

8Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki,

Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe?

9Mbese Imana yakumva gutaka kwe,

Ibyago nibimutera?

10Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose,

Akajya atabaza Imana ibihe byose?

11“Nzabigisha iby'ukuboko kw'Imana,

Ntabwo nzabahisha iby'Ishoborabyose.

12Dore mwese mwarabyirebeye,

None se ni iki gitumye muba ab'ubusa gusa?

13“Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n'Imana,

N'ibizaba ku barenganya bagenewe n'Ishoborabyose.

14Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota,

Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n'ibyokurya.

15Abe basigaye bazamirwa n'urupfu,

Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.

16Nubwo arundanya ifeza nk'umukungugu,

Akirundaniriza imyambaro nk'urwondo,

17Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n'umukiranutsi,

Na ya mafeza azagabanwa n'abatariho urubanza.

18Yiyubakira inzu imeze nk'iy'inyenzi,

Nk'akararo kubatswe n'umurinzi.

19Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira,

Arambuye amaso asanga byose byagiye.

20Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk'isuri,

N'umugaru umujyana ari nijoro.

21Umuyaga w'iburasirazuba uramutwara akagendanirako,

Uramuhitana akava aho yari ari.

22Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire,

Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.

23Abantu bazamwirukana bamucyamuye,

Bamwimyoze ngo ave iwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help