1Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati
“Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,
Umuhimbyi w'igikundiro wa zaburi za Isirayeli.
2“Umwuka w'Uwiteka yavugiye muri jye,
Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.
3Imana ya Isirayeli yaravuze,
Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti
‘Utegekesha abantu gukiranuka,
Agatwara yubaha Imana,
4Azahwana n'umuseke utambitse w'izuba rirashe,
N'igitondo kitagira igicu,
Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka,
Ku bw'itangaze ry'umuhituko w'imvura.’
5“Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana,
Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka,
Ritunganye muri bose kandi rikomeye,
Kuko ari yo gakiza kanjye rwose,
Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.
6Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n'amahwa asunikwa,
Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.
7Ahubwo uyakoraho wese,
Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw'icumu,
Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.”
Iby'ubutwari ingabo za Dawidi zakoze(1 Ngoma 11.10-47)8Aya ni yo mazina y'abantu b'intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w'i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w'Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.
9Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w'Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b'intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.
10Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.
11Akurikirwa na Shama mwene Ageye w'Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.
12Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.
13Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y'ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w'Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.
14Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy'Abafilisitiya bari i Betelehemu.
15Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y'iriba ryo ku irembo ry'i Betelehemu.”
16Maze abo bagabo b'intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z'Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry'i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y'Uwiteka.
17Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y'abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa.
Ibyo ni byo byakozwe n'abo bagabo b'intwari uko ari batatu.
18Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w'abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n'abo batatu izina ry'uburangirire.
19Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.
20Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w'umugabo w'intwari w'i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w'i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.
21Yishe n'umugabo mwiza w'Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.
22Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b'intwari.
23Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w'abarinzi be.
24Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w'i Betelehemu,
25na Shama w'i Harodi na Elika w'i Harodi,
26na Helesi w'i Paluti na Ira mwene Ikeshi w'i Tekowa,
27na Abiyezeri w'Umunyanatoti na Mebunayi w'Umuhusha,
28na Salumoni Umwahohi na Maharayi w'i Netofa,
29na Helebu mwene Bāna w'i Netofa na Itayi mwene Ribayi w'i Gibeya y'Ababenyamini,
30na Benaya w'i Piratoni na Hidaya w'imigezi y'i Gāshi,
31na Abiyaluboni w'Umunyaraba na Azimaveti w'Umunyabahurimu,
32na Eliyahaba w'i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani,
33na Shāma w'i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,
34na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w'i Gilo,
35na Hesironi w'i Karumeli na Parayi wa Arubi,
36na Igalu mwene Natani w'i Soba na Bani w'i Gadi,
37na Seleki w'Umwamoni na Naharayi w'i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,
38na Ira w'Umuyeteri na Garebu w'Umuyeteri,
39na Uriya w'Umuheti.
Bose ni mirongo itatu na barindwi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.