1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu.
2Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,
Ndatakira Imana n'ijwi ryanjye,
Na yo irantegera ugutwi.
3Ku munsi w'umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana,
Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora,
Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.
4Nibuka Imana ngahagarika umutima,
Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari.
Sela.
5Ufata ibihene by'amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza,
Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga.
6Njya nibwira iminsi ya kera,
Imyaka y'ibihe bya kera.
7Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro,
Nkibwira mu mutima,
Umwuka wanjye wibazanya umwete uti
8“Umwami azaduta iteka ryose?
Ntazongera kutwishimira ukundi?
9Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose?
Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?
10Imana yibagiwe kugira neza?
Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?”
Sela.
11Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y'umutima wanjye.
Mbega natekereje yuko ukuboko kw'iburyo kw'Isumbabyose guhinduka!”
12Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze,
Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.
13Kandi nzibwira ibyo wakoze byose,
Nzita ku bikomeye wakoze.
14Mana, inzira yawe iri ahera,
Ni nde mana ikomeye ihwanye n'Imana Rurema?
15Ni wowe Mana ikora ibitangaza,
Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.
16Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe,
Ni bwo bene Yakobo na Yosefu.
Sela.
17Mana, amazi yarakurebye,
Amazi yarakurebye aratinya,
Imuhengeri hahinda umushyitsi,
18Ibicu bisuka amazi,
Ijuru rirahinda,
Imyambi yawe irashwara.
19Ijwi ry'inkuba yawe ryari muri serwakira,
Imirabyo yawe imurikira isi,
Isi ihinda umushyitsi iratigita.
20Inzira yawe yari mu nyanja,
Inzira zawe zari mu mazi y'isanzure,
Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.
21Wayoboje ubwoko bwawe nk'umukumbi,
Ukuboko kwa Mose na Aroni.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.