1Aburamu avana muri Egiputa n'umugore we n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu.
2Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu.
3Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi,
4ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry'Uwiteka.
5Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema.
6Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana.
7Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamu n'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu.
8Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe.
9Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
10 n'iburasirazuba n'iburengerazuba.
15Ibyak 7.5 Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose.
16Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika.
17Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.”
18Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.