1Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y'Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy'ibitambo byoswa ku bw'Abisirayeli.”
2Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b'amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y'Imana.
3Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z'inzugi z'amarembo n'ibyo guteranya ibintu, n'imiringa myinshi cyane itagira akagero,
4n'ibiti by'imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n'Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.
5Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy'icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.
6Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.
72 Sam 7.1-16; 1 Ngoma 17.1-14 Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry'Uwiteka Imana yanjye inzu.
8Ariko ijambo ry'Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.
9Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n'ihumure ku ngoma ye.
10Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”
11“None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk'uko yabikuvuzeho.
12Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y'Uwiteka Imana yawe.
13Yos 1.6-9 Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n'amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.
14Dore mu miruho yanjye niteguriye inzu y'Uwiteka italanto z'izahabu agahumbi, n'iz'ifeza agahumbagiza, n'imiringa n'ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n'ibiti n'amabuye, nawe uzīyongerere.
15Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n'abatema ibiti, n'abantu bose b'abanyabukorikori ku murimo wose.
16Dore izahabu n'ifeza n'imiringa n'ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.”
17Kandi Dawidi ategeka n'abatware b'Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati
18“Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu be.
19None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n'ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw'Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y'isezerano ry'Uwiteka n'ibintu byera by'Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry'Uwiteka.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.