1Umutima w'umwami uri mu kuboko k'Uwiteka,
Awuganisha aho ashatse hose nk'uyobora amazi mu migende yayo.
2Inzira y'umuntu yose imutunganiye ubwe,
Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
3 1 Sam 15.22; Zab 51.18; Yes 1.11; Hos 6.6 Gukiranuka n'imanza zitabera,
Birutira Uwiteka ibitambo.
4Kurebana igitsure n'umutima w'ubwibone,
Ni byo rumuri rw'abanyabyaha,
Byose ni icyaha.
5Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire,
Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.
6Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk'umwuka,
Ababushaka baba bashaka urupfu.
7Urugomo rw'abanyabyaha ruzabahitana,
Kuko banga gukora ibitunganye.
8Inzira y'uremerewe n'ibyaha iragoramanga cyane,
Ariko imirimo y'uboneye ihora itunganye.
9Kuba mu gakinga k'urusenge,
Biruta kubana n'umugore w'ingare mu nzu y'inyumba.
10Umutima w'umunyabyaha wifuza ibyaha,
Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.
11Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho,
Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.
12Umukiranutsi yitegereza inzu y'abanyabyaha,
Uko bubikwa bakarimbuka.
13Uwica amatwi ngo atumva gutaka k'umukene,
Na we azataka kandi ntazumvwa.
14Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari,
N'impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze.
15Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye,
Ariko ku nkozi z'ibibi bizazibera icyishi.
16Umuntu ujarajara akava mu nzira y'ubwenge,
Azaba mu iteraniro ry'abapfuye.
17Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene,
Ukunda vino n'amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.
18Umunyabyaha azaba incungu y'umukiranutsi,
N'umugambanyi azagwa mu kigwi cy'intungane.
19Kwibera ku gasozi kadatuwe,
Kuruta kubana n'umugore w'umwaga utera intonganya.
20Mu rugo rw'umunyabwenge hari ubutunzi bw'igiciro cyinshi n'amavuta ya elayo,
Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho.
21Ukurikiza gukiranuka n'imbabazi,
Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n'icyubahiro.
22Umunyabwenge yurira inkike z'umudugudu w'intwari,
Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.
23Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe,
Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.
24Umwibone w'umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro,
Akorana ubwirasi bwibona.
25Umunyabute yicwa no kwifuza,
Kuko yanga gukoresha amaboko ye.
26Hariho uhorana uburūra umunsi ukira,
Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.
27Igitambo cy'umunyabyaha ni ikizira,
Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi.
28Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa,
Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga.
29Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye,
Ariko umuntu w'intungane atunganya inzira ze.
30Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama,
Byabasha kurwanya Uwiteka.
31Ifarashi irindirijwe umunsi w'urugamba,
Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.