1Mose ahamagara Abisirayeli bose arababwira ati
“Mwabonye ibyo Uwiteka yagiririye Farawo, n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose mu maso yanyu mu gihugu cya Egiputa,
2ibigerageresho bikomeye n'ibimenyetso na bya bitangaza bikomeye, amaso yanyu yiboneye.
3Ariko Uwiteka ntabaha umutima umenya n'amaso areba n'amatwi yumva, ageza kuri uyu munsi.”
4Kandi Uwiteka ati “Namaze imyaka mirongo ine mbashorerera mu butayu, imyambaro yanyu ntībasaziyeho, inkweto zanyu ntizasaziye mu birenge byanyu.
5Ntimurye umutsima, ntimunywe vino cyangwa igisindisha, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.”
6
19Uwiteka ntazemera kumubabarira, ahubwo uburakari bw'Uwiteka n'ifuhe rye bizagurumanira uwo muntu kuri icyo gihe, imivumo yose yanditswe muri iki gitabo imubeho, kandi Uwiteka azatsemba izina ry'uwo arikure munsi y'ijuru.
20Uwiteka azamurobanurira mu miryango y'Abisirayeli yose, kugira ibyago bihwanye n'imivumo yose yo mu isezerano ryanditswe muri iki gitabo cy'amategeko.
21Nuko urubyaro rwanyu ruzakurikiraho, abana banyu bazakura babakurikiye, n'umunyamahanga uzava mu gihugu cya kure, nibabona ibyago byabaye muri icyo gihugu n'indwara Uwiteka yagiteje,
22Itang 19.24-25 kandi yuko icyo gihugu cyose ari amazuku n'umunyu n'ururimbi, kidahingwa, kitera, kitameramo akatsi, gihwanye na kwa gutsembwa kw'i Sodomu n'i Gomora, na Adima n'i Seboyimu Uwiteka yatsembesheje uburakari bwe n'umujinya we,
23bo n'amahanga yose bazabaza bati “Ni iki cyatumye Uwiteka agira iki gihugu atya? Umujinya ugurumana utya watewe n'iki?”
24Abantu bazabasubiza bati “Ni uko baretse isezerano ry'Uwiteka Imana ya ba sekuruza, iryo yasezeranye na bo ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa,
25bakagenda bagakorera izindi mana bakazikubita imbere, imana bari batazi kandi Uwiteka yari atazibahaye.
26Ni cyo cyatumye uburakari bw'Uwiteka bugurumanira iki gihugu, bakakizanira imivumo yose yanditswe muri iki gitabo.
27Ni cyo cyatumye Uwiteka aterwa n'uburakari n'umujinya, no kurakara kwinshi kubarandura mu gihugu cyabo akabajugunya mu kindi, nk'uko biri none.”
28Ibihishwe ni iby'Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n'urubyaro rwacu iteka, kugira ngo twumvire amagambo yose y'aya mategeko.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.