Hoseya 6 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Nimuze tugarukire Uwiteka, kuko ari we wadukomerekeje kandi ni we uzadukiza, ni we wadukubise kandi ni we uzatwomora.

2Azaduhembura tumaze kabiri, ku munsi wa gatatu azaduhagurutsa, kandi tuzabaho turi imbere ye.

3Dushishikarire kumenya, tugire umwete wo kumenya Uwiteka: azatunguka nk'umuseke utambika nta kabuza, azatuzaho ameze nk'imvura, nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.”

Gusubiza k'Uwiteka

4“Yewe Efurayimu we, nkugenze nte? Yewe Yuda we, nakugira nte? Kuko ineza yanyu ari nk'igicu cyo mu ruturuturu gitamuruka, kandi nk'ikime gitonyorotse hakiri kare.

5Ni cyo gituma nabahanishije abahanuzi. Nabicishije amagambo y'akanwa kanjye, kandi imanza nabaciriye zimeze nk'umucyo ukwira hose.

6Mat 9.13; 12.7 Kuko icyo nshaka ari imbabazi si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byoswa.

7“Ariko bishe isezerano nka Adamu, ni ho bampemukiriye.

8I Galeyadi ni umudugudu w'inkozi z'ibibi, hahindanijwe n'amaraso.

9Uko ibitero by'abambuzi bicira umuntu igico, ni ko igitero cy'abatambyi cyicira abantu mu nzira igana i Shekemu. Ni ukuri bagira ubugambanyi.

10Mu nzu ya Isirayeli nabonyemo ikintu gishishana: aho ni ho ubumaraya bwa Efurayimu bwagaragariye, ni ho Isirayeli yandurijwe.

11“Kandi nawe Yuda urindirijwe isarura, igihe nzagarura abajyanywe ari imbohe bo mu bwoko bwanjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help