1 Ngoma 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Urundi rutonde rw'abakomoka kuri Benyamini

1Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n'uw'ubuheta Ashibeli, n'uwa gatatu Ahara,

2n'uwa kane Noha, n'uwa gatanu Rafa.

3Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi,

4na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

5na Gera na Shefufani na Huramu.

6Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage b'i Geba, bukeye babajyana ho iminyago i Manahati.

7Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi.

8Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy'i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.

9Abyarana n'umugore we Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu,

10na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b'amazu ya ba sekuruza.

11Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli.

12Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n'imidugudu yaho,

13na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b'i Gati,

14na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

15na Zebadiya na Aradi na Ederi,

16na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya,

17na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi,

18na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli,

19na Yakimu na Zikiri na Zabudi,

20na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

21na Adaya na Beraya, na Shimurati bene Shimeyi,

22na Ishupani na Eberi na Eliyeli,

23na Abudoni na Zikiri na Hanāni,

24na Hananiya na Elamu na Anitotiya,

25na Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki,

26na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

27na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu.

28Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.

29Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

30Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu,

31na Gedori na Ahiyo na Zekeri.

32Mikuloti abyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye.

Abakomoka kuri Sawuli(1 Ngoma 9.39-44)

33Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

34Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.

35Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

36Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

37Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

38Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli.

39Bene Esheki murumuna we ni Ulamu imfura ye, uw'ubuheta ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

40Bene Ulamu bari abagabo b'abanyambaraga b'intwari b'abarashi, bari bafite abahungu benshi n'abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab'abahungu ba Benyamini.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help