Ezekeiyeli 25 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihōra amahanga

1 Yer 49.1-6; Ezek 21.33-37; Amosi 1.13-15; Zef 2.8-11 Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe kuri bene Amoni maze ubahanurire.

3Ubwire bene Amoni uti ‘Nimwumve ijambo ry'Umwami Uwiteka ngo: Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Kuko wagize ngo “Awa!” ukishima hejuru y'ubuturo bwanjye bwera igihe bwanduzwaga, kandi n'igihugu cya Isirayeli igihe cyahindukaga amatongo, n'inzu ya Yuda igihe bajyanwaga ari imbohe,

4ni cyo gituma ngiye kukugabiza ab'iburasirazuba baguhindūre, bazagerereza iwawe, bazakubakamo amazu, bazakurira imyaka, bazakunywera n'amata.

5Kandi i Raba nzahagira ikiraro cy'ingamiya, n'aha bene Amoni mpagire icyarire cy'imikumbi, maze muzamenye yuko ndi Uwiteka.

6“ ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Kuko wakomye mu mashyi ukiyerekana umuhamirizo, kandi ukishima hejuru y'igihugu cya Isirayeli, ukakigayisha umutima wawe wose,

7nuko dore nkuramburiyeho ukuboko kwanjye, kandi ngiye kugutanga ube umunyago w'amahanga, kandi nzaguca mu moko ngutsembe mu bihugu, nkurimbure maze umenye yuko ndi Uwiteka.’

8 Yes 15.1—16.14; 25.10-12; Yer 48.1-47; Amosi 2.1-3; Zef “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko Abamowabu n'ab'i Seyiri bavuga bati ‘Dore, inzu ya Yuda ihwanye n'ayandi mahanga yose’, 2.8-11

9ni cyo gituma ngiye guca icyuho mu gihugu cya Mowabu, mbanyage imidugudu uhereye ku midugudu iri mu ngabano ze, ihesha igihugu icyubahiro ari yo Betiyeshimoti, n'i Bālimeyoni na Kiriyatayimu,

10nyihe ab'iburasirazuba batere na bene Amoni, kandi nzabibaha babe bene byo kugira ngo bene Amoni be kongera kwibukwa mu mahanga.

11Nzacira Mowabu ho iteka, maze bamenye yuko ndi Uwiteka.”

12 Yes 34.5-17; 63.1-6; Yer 49.7-22; Ezek 35.1-15; Amosi Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Edomu yagiriye inzu ya Yuda nabi ayihōra, agacumura cyane ndetse akabihōrera, 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

13ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Ngiye kuramburira ukuboko kwanjye kuri Edomu mucemo abantu n'amatungo, kandi nzahagira amatongo mpereye i Temani, bagushwe n'inkota bageze n'i Dedani.

14Edomu nzamuhōresha amaboko y'ubwoko bwanjye Isirayeli, kandi uko umujinya wanjye uri n'uburakari bwanjye uko bungana, ni ko bazagenzereza Edomu maze bamenye guhōra kwanjye. Byavuzwe n'Umwami Uwiteka.”

15 Yes 14.29-31; Yer 47.1-7; Yow 4.4-8; Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7; Zek 9.5-7 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo “Kuko Abafilisitiya bakurikije ibyo guhōra, bagahōra bafite umutima w'urugomo ngo barimbure bakurikije urwangano rw'iteka ryose,

16ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Dore Abafilisitiya ngiye kubaramburiraho ukuboko kwanjye, n'Abakereti mbatsembeho, ndimbure n'abasigaye mu kibaya cy'inyanja.

17Kandi nzabasohozaho guhora gukomeye mbahanishe uburakari bukaze, maze bamenye yuko ndi Uwiteka igihe nzabasohozaho guhora kwanjye.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help