1Bene Data, kwizera kwanyu mwizera Umwami wacu Yesu Kristo w'icyubahiro, ntikube uko kurobanura abantu ku butoni.
2Nihagira umuntu uza mu iteraniro ryanyu yambaye impeta y'izahabu n'imyenda y'akataraboneka, akinjirana n'umukene wambaye ubushwambagara,
3namwe mukita ku uwambaye imyenda y'akataraboneka mukamubwira muti “Mwicare aha heza”, naho wa mukene mukamubwira muti “Wehoho hagarara iriya cyangwa wicare munsi y'agatebe k'ibirenge byanjye”,
4mbese iyo mugenje mutyo ntimuba mwirobanuye, mukaba abacamanza batekereza ibidakwiriye?
5Nimwumve bene Data bakundwa, mbese Imana ntiyatoranyirije abakene b'iby'isi ngo babe ari bo baba abatunzi mu byo kwizera, baragwe ubwami yasezeranije abayikunda?
6Ariko dore mwebweho mwasuzuguye umukene. Mbese ye, abatunzi si bo babatwaza igitugu, bakabakurubanira mu nkiko?
7Si bo batuka rya zina ryiza mwitirirwa?
8 bagahinda imishyitsi.
20Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa?
21Itang 22.1-14 Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n'imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro?
22Ubonye yuko kwizera kwafatanije n'imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n'imirimo ye.
23Itang 15.6; 2 Ngoma 20.7; Yes 41.8 Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo “Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka”, yitwa incuti y'Imana.
24Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n'imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.
25 Yos 2.1-21 Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n'imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?
26Nuko rero nk'uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.