1 Samweli 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihishurira Samweli ibizaba ku nzu ya Eli

1Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.

2Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe,

3itara ry'Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw'Uwiteka, aho isanduku y'Imana iba.

4Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”

5Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama.

6Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.”

7Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.

8Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.

9Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.

10Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!”

Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”

11Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri.

12Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo.

13Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw'iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.

14Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy'inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy'igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”

15Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z'inzu y'Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.

16Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.”

Na we ati “Karame!”

17Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”

18Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”

19Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.

20Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw'Uwiteka.

21Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n'ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help