Yeremiya 48 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyago by'i Mowabu

1 Yes 15.1—16.14; 25.10-12; Ezek 25.8-11; Amosi 2.1-3; Zef Iby'i Mowabu.

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti “I Nebo habonye ishyano, kuko hahinduwe amatongo! I Kiriyatayimu hakozwe n'isoni harahindūwe, i Misigabu hakozwe n'isoni harashenywe. 2.8-11

2Ishimwe ry'i Mowabu ntirikiriho, i Heshiboni bigiriye imigambi yo kuhagirira nabi bati ‘Nimuze tubatsembeho he kuba ubwoko.’ Nawe Madimeni uzacecekeshwa, uzakurikirwa n'inkota.

3Ijwi ryo gutaka riturutse i Horonayimu, ryo kunyagwa no kurimbuka gukomeye.

4“I Mowabu hararimbuwe, abana bato baho batumye gutaka kumvikana,

5kuko bazajya i Luhiti bagakomeza kurira bazamuka, bakamanuka i Horonayimu bumva amaganya n'umuborogo byatewe no kurimbuka.

6Nimuhunge mwikize, mumere n'inkokōre yo mu butayu.

7“Kuko wiringiye imirimo yawe n'ubutunzi bwawe nawe uzafatwa, kandi Kemoshi azajyanwa ari imbohe ari kumwe n'abatambyi be n'ibikomangoma bye.

8Kandi umunyazi azatera umudugudu wose, nta mudugudu n'umwe uzarokoka. Ikibaya na cyo kizashiraho, n'igisiza kizarimburwa nk'uko Uwiteka yabivuze.

9Ha Mowabu amababa kugira ngo aguruke ahunge, kuko imidugudu ye igiye guhinduka amatongo ntigire uyituramo.

10“Havumwe ukora umurimo w'Uwiteka agononwa, kandi havumwe uwima inkota ye amaraso.

11“Mowabu yaguwe neza uhereye mu buto bwe, yaruhutse nka vino y'umurerwe icayutse idacuranurwa mu bibindi, ndetse ntabwo yigeze kujyanwa ho imbohe. Ni cyo cyatumye agumana uburyohe yahoranye, kandi impumuro ye ntiyahindutse ukundi.”

12Uwiteka aravuga ati “Iminsi izaza, ubwo nzamwoherezaho abo kumucuranura kandi bazamusuka, bazamena ibiri mu bibindi bye bamenagure n'ibicuma byabo.

13Kandi Mowabu azakozwa isoni na Kemoshi, nk'uko ab'inzu ya Isirayeli bakojejwe isoni n'i Beteli bizeraga.

14Mwavuga mute muti ‘Turi abagabo bakomeye, turi n'intwari mu ntambara?’

15Mowabu hahindutse amatongo batwaraniye mu midugudu yaho, abasore baho b'intore bamanutse baraboreza. Ni ko Umwami witwa Uwiteka Nyiringabo avuga.

16Ibyago bya Mowabu bigiye kuza, n'umubabaro we ugize umwete wo kumugeraho.

17“Abamukikije mwese nimumuririre, n'abazi izina rye mwese muvuge muti ‘Ya nshyimbo ikomeye ko yavunitse! Yari inkoni nziza!’

18Yewe mukobwa utuye i Diboni we, manuka uve mu bwiza bwawe wicare wicwa n'inyota, kuko uwanyaze Mowabu aguteye amaze kurimbura ibihome byawe.

19Yewe utuye mu Aroweri we, hagarara iruhande rw'inzira witegereze, ubaze umugabo ucitse n'umugore uhunga uti ‘Byagenze bite?’

20I Mowabu hakojejwe isoni kuko hashenywe, nimuboroge murire, mubivuge muri Arunoni yuko i Mowabu hahindutse amatongo.

21“Urubanza rugeze mu gihugu cy'igisiza, i Holoni n'i Yahazi n'i Mefāti,

22n'i Diboni n'i Nebo n'i Betidibulatayimu,

23n'i Kiriyatayimu n'i Betigamuli n'i Betimewoni,

24n'i Keriyoti n'i Bosira, no mu midugudu yose yo mu gihugu cy'i Mowabu, iya kure n'iyo hafi.

25Ihembe rya Mowabu riracitse n'ukuboko kwe kuravunitse. Ni ko Uwiteka avuga.

26“Nimumusindishe kuko yīrāse ku Uwiteka, Mowabu na we azigaragura mu birutsi bye abe uwo gusekwa.

27Mbese Isirayeli ntiyakubereye uwo gusekwa kuko yafatanywe n'abambuzi, kuko iyo umuvuze hose uzunguza umutwe.

28“Yemwe abatuye i Mowabu mwe, nimuve mu midugudu mube mu bihanamanga, mumere nk'inuma yaritse icyari cyayo ku munwa w'amasenga.

29Twumvise ubwibone bwa Mowabu yuko yibona cyane, tumenya kwīrāta kwe n'ubwibone bwe no gukobana kwe no kwirarira k'umutima we.”

30Uwiteka aravuga ngo “Nzi uburakari bwe yuko ari ubusa, kwirarira kwe nta cyo kumaze.

31Ni cyo gituma nzaborogera Mowabu. Ni ukuri nzaririra i Mowabu hose, abantu b'i Kiriheresi bazaborogerwa.

32Yewe wa ruzabibu rw'i Sibuma we, nzakuririra kuruta uko naririye i Yazeri. Amashami yawe yarengaga inyanja akagera ku nyanja y'i Yazeri, umunyazi yiroshye mu myaka yawe yo mu cyi no mu nzabibu zawe.

33Kwishima n'umunezero byakuwe mu murima urumbuka no mu gihugu cy'i Mowabu, natumye vino ibura mu mivure: nta wuzenga asakuza kandi naho basakuza, ntiruzaba urusaku rw'impundu.

34“Gutaka kw'i Heshiboni kwarumvikanye kugera muri Eleyale ndetse n'i Yahazi, uhereye i Sowari ukageza i Horonayimu no muri Egulatishelishiya, kuko n'amazi y'i Nimurimu na yo azakama.

35Maze kandi i Mowabu, utambirira mu Ngoro nzahamuca, n'uwosereza ibigirwamana imibavu na we nzatuma atahaba. Ni ko Uwiteka avuga.

36“Ni cyo gituma umutima wanjye uririra Mowabu nk'umwirongi, kandi umutima wanjye uririra abantu b'i Kiriheresi nk'umwirongi. Ni cyo gituma ubukungu yari yungutse bushizeho,

37umutwe wose uriho ibiharanjongo n'ubwanwa bwose bwogoshwe n'ibiganza byose biriho imikwaru, bagakenyera ibigunira mu rukenyerero.

38Hejuru y'amazu yose y'i Mowabu no mu nzira zaho hose hari imiborogo, kuko najanjaguye Mowabu nk'ikibumbano kigawe. Ni ko Uwiteka avuga.

39Yemwe, ko yavunitse! Ko bataka! Ko Mowabu yahinduye umugongo akozwe n'isoni! Ni ko Mowabu azaba urw'amenyo n'igiteye ubwoba mu baturanyi be bose.”

40Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Dore azagaruka nk'igisiga, amababa ye ayaramburire kuri Mowabu.

41I Keriyoti harahindūwe n'ibihome biratunguwe, kandi uwo munsi umutima w'intwari z'i Mowabu uzamera nk'uw'umugore uri ku nda.

42Kandi Abamowabu bazarimburwa be kuba ubwoko, kuko bīrāse ku Uwiteka.

43Ibitera ubwoba n'urwobo n'imitego bikugezeho, wa muturage w'i Mowabu we. Ni ko Uwiteka avuga.

44Uhunga ibitera ubwoba azagwa mu rwobo, n'ūzamuka ngo ave mu rwobo azagwa mu mutego, kuko nzazanira Mowabu uwo mwaka wo guhanwa kwabo. Ni ko Uwiteka avuga.

45“Impunzi zahagaze mu gicucu cy'i Heshiboni zirembye, kuko umuriro uje uturutse i Heshiboni n'ikirimi cy'umuriro giturutse muri Sihoni, gitwika inkike z'i Mowabu no mu gitwariro cy'abanyarusaku.

46Ubonye ishyano Mowabu we! Ubwoko bwa Kemoshi burarimbutse kuko abahungu bawe bajyanywe ari imbohe, abakobwa bawe na bo bakagenda ari abanyagano.

47“Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura ab'i Mowabu bajyanywe ari imbohe, ni ko Uwiteka avuga, ni ho urubanza rwa Mowabu rugeze.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help