1 babe abo gukora umurimo w'Uwiteka.
12Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z'ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n'ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi.
13“Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n'abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka.
14Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n'Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye.
15Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry'ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe,
16kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy'abana b'uburiza bose, imfura z'Abisirayeli zose.
17Kuva 13.2 Kuko uburiza bw'Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw'abantu n'ubw'amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose.
18None ntoye Abalewi mu cyimbo cy'imfura z'Abisirayeli zose.
19Kandi nahereye Aroni n'abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry'ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n'umuze, nibigira hafi y'Ahera.”
20Uko ni ko Mose na Aroni n'iteraniro ry'Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza.
21Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y'Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura.
22Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry'ibonaniro imbere ya Aroni n'abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by'Abalewi, abe ari ko babagenza.
23Uwiteka abwira Mose ati
24“Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y'ubukuru makumyabiri n'itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw'ihema ry'ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo.
25Nibamara imyaka y'ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije.
26Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry'ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by'imirimo yabo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.