1Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w'umutambyi ati
22 Abami 25.1-11; 2 Ngoma 36.17-21 “Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk'uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.”
3Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti
4‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z'intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w'i Babuloni n'Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
5Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n'umujinya, umujinya ukaze.
6Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n'amatungo bizicwa n'icyorezo gikomeye.
7Kandi hanyuma y'ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be na rubanda, ndetse n'abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n'inkota n'inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w'i Babuloni n'ababisha babo n'abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’
8“Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y'ubugingo n'inzira y'urupfu ngo mwihitiremo.
9Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n'inzara n'icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.
10Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w'i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
11Nimwumve ijambo ry'Uwiteka rivuga iby'inzu y'umwami w'u Buyuda ati
12“Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y'uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk'umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by'imirimo yanyu mukora.
13Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’
14Nzabahanira ibihwanye n'imbuto z'imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.