Abakolosayi 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo kugira ukubaho gutunganye n'urukundo rwa kivandimwe

1 Zab 110.1 Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw'Imana.

2Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,

3kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

4Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

5Nuko noneho mwice ingeso zanyu z'iby'isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n'imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,

6ibyo ni byo bizanira umujinya w'Imana abatumvira.

7Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

8Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n'uburakari, n'igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.

9Ef 4.22 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n'imirimo ye,

10Itang 1.26; Ef 4.24 mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n'ishusho y'Iyamuremye.

11Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw'umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

12 Ef 4.2 Nuko nk'uko bikwiriye intore z'Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w'imbabazi n'ineza, no kwicisha bugufi n'ubugwaneza no kwihangana,

13Ef 4.32 mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n'undi. Nk'uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.

14Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.

15Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

16Ef 5.19-20 Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n'indirimbo n'ibihimbano by'umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.

17Kandi icyo muzavuga cyose n'ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry'Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw'uwo.

Inshingano y'ab'urugo

18 Ef 5.22; 1 Pet 3.1 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk'uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.

19 Ef 5.25; 1 Pet 3.7 Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.

20 Ef 6.1 Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.

21 Ef 6.4 Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.

22 Ef 6.5-8 Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n'abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.

23Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk'abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,

24muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.

25Guteg 10.17; Ef 6.9 Ariko ukiranirwa aziturwa nk'uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help