1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Yeremiya, ku bw'amapfa yari yacanye.
2I Buyuda haraboroga, mu marembo yaho abantu bararaba, bicaye hasi bariraburiw, gutaka kw'i Yerusalemu kugiye ejuru.
3Imfura zabo zohereje abana babo bato kuvoma, bageze ku mariba baburamo amazi, bagarukana ibibindi byabo birimo ubusa bakorwa n'isoni, bariheba bifata mu mutwe.
4Babitewe n'uko ubutaka bwiyashije imitutu kuko ari nta mvura igwa mu gihugu, n'abahinzi na bo bariheba bifata mu mutwe.
5Ni ukuri imparakazi na yo ibyariye mu gasozi, ita abana bayo kuko ari nta bwatsi buhari.
6Na zo imparage zihagarara mu mpinga z'imisozi zifite impumu nk'uko ingunzu zahagira, amaso yazo abaye ibisanga kuko ari nta bwatsi buriho.
7Nubwo ibicumuro byacu bidushinja, tugirire ku bw'izina ryawe ayii Uwiteka, kuko gusubira inyuma kwacu ari kwinshi, twagucumuyeho.
8Ayii Byiringiro bya Isirayeli! Umukiza we wo mu gihe cy'amakuba kuki waba umeze nk'umushyitsi mu gihugu, nk'umugenzi uraye ijoro rimwe gusa?
9Kuki wamera nk'umuntu wumiwe, nk'intwari inaniwe kurokora? Nyamara Nyagasani, uri muri twe kandi twitiriwe izina ryawe ntutureke.
10Uku ni ko Uwiteka abwira ubu bwoko ati “Uku ni ko bakunze kurorongotana, ntabwo bashinze ibirenge byabo hamwe. Ni cyo cyatumye Uwiteka atabemera, noneho yibutse gukiranirwa kwabo, agiye kubahanira ibyaha byabo.”
11Maze Uwiteka arambwira ati “We gusabira ubwo bwoko ibyiza.
12Naho bakwiyirize ubusa sinzumvira gutaka kwabo, kandi nibatamba ibitambo byoswa n'amaturo y'ifu sinzabyemera ahubwo nzabarimbuza inkota n'inzara n'icyorezo.”
13Maze ndavuga nti “Ayii, Mwami Uwiteka! Dore abahanuzi barababwira bati ‘Ntabwo muzabona inkota ntimuzagira n'inzara, ahubwo nzabahera amahoro y'ukuri hano.’ ”
Yeremiya ashinja abahanuzi b'ibinyoma ibyaha14Maze Uwiteka arambwira ati “Abahanuzi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye, si jye wabatumye kandi sinabategetse, haba no kuvugana na bo. Babahanurira iyerekwa ry'ibinyoma, n'iby'ubupfumu n'ibitagize umumaro, n'uburiganya bwo mu mitima yabo.
15Ni cyo gituma Uwiteka avuga iby'abahanuzi bahanurira mu izina ryanjye kandi ntabatumye, nyamara bakavuga bati ‘Inkota n'inzara ntabwo bizaba muri iki gihugu.’ Ati ‘Abo bahanuzi bazarimbuzwa inkota n'inzara.’
16N'abantu abahanuzi bahanuriraga, bazagwa mu nzira z'i Yerusalemu bazize inzara n'inkota kandi ntibazabona gihamba, haba n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo, kuko nzaba mbasutseho ibyaha byabo.
17“Maze uzababwiea iri jambo uti ‘Amarira ahora atemba mu maso ku manywa na nijoro adatuza, kuko umwari w'ubwoko bwanjye yacitsemo icyuho gikomeye, n'uruguma rubabaza cyane.
18Iyo ngiye mu gasozi mpasanga abicishijwe inkota, kandi iyo ngiye mu murwa mpasanga abarembejwe n'inzara. Umuhanuzi n'umutambyi na bo bajarajara mu gihugu, batagira icyo bazi.’ ”
19Mbese wanze u Buyuda rwose? Umutima wawe wazinutswe i Siyoni? Kuki wadukubise tukabura urukiriro? Twategereje amahoro ariko nta cyiza cyaje, twategereje gukira none haje kwiheba!
20Nyagasani, twemeye ibyaha byacu n'ibicumuro bya ba sogokuruza, kuko twagucumuyeho.
21Ntutuzinukwe ugirire izina ryawe, ntukoze isoni ingoma y'icyubahiro cyawe, ibuka we kwica isezerano wadusezeranije.
22Mbese mu bigirwamana by'abanyamahanga hari icyabasha kuvuba imvura? Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha imvura yamagira? Si wowe Uwiteka, Mana yacu? Ni cyo gituma tuzagutegereza kuko ibyo byose ari wowe wabiremye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.