1 Yobu 21.7; Zab 73.11-12; Hab 1.3 Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?
2Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y'imitima yabo.
3Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk'intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w'icyorezo.
4Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibiguruka birahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”
5Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute?
6Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.
7Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be.
8Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.
9Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.
10Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi.
11Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho.
12Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw'igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.
13Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukaze bw'Uwiteka.
Imana izagarura Abayuda14Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.
15Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye.
16Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk'uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.
17Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.