1Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b'Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru
2amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.
3Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota.
4Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?”
5Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?”
Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya.
6Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.”
7Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize umuntu babona.
8Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko.
9Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa.
Ananiya abatiza Sawuli10I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.”
Na we ati “Karame, Mwami.”
11Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w'i Taruso, kuko ubu ngubu asenga.
12Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.”
13Ananiya aramusubiza ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu,
14kandi n'ino afite ubutware abuhawe n'abatambyi bakuru, bwo kuboha abāmbaza izina ryawe.”
15Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,
16nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.”
17Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.”
18Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa,
19amaze gufungura abona intege.
Amarana iminsi n'abigishwa b'i Damasiko,
20aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w'Imana.
21Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abāmbaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n'ino si ukugira ngo ababohe, abashyīre abatambyi bakuru?”
22Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo.
23 2 Kor 11.32-33 Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica,
24ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice.
25Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z'amabuye, bamumanurira mu gitebo.
26Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n'abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa.
27Maze Barinaba aramujyana amushyīra intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n'uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko.
28Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry'Umwami ashize amanga,
29akaganira n'Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica.
30Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso.
Petero akiza Ayineya31Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n'i Galilaya n'i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n'Umwuka Wera riragwira.
32Nuko Petero ajya hose kubasūra, ajya no ku bera batuye i Luda,
33asangayo umugabo witwaga Ayineya wamaze imyaka munani atava ku buriri, kuko yari aremaye.
34Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka.
35Abatuye i Luda n'i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu.
Petero azura Tabita36Kandi i Yopa hari umugore w'umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n'ubuntu bwinshi.
37Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru.
38Kandi kuko i Luda hari bugufi bw'i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.”
39Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n'imyenda Doruka yababoheye akiriho.
40Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara.
41Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n'abapfakazi, amubaha ari muzima.
42Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami.
43Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.