1 Kuva 4.22; Mat 2.15 “Isirayeli akiri umwana naramukundaga, hanyuma mpamagara umwana wanjye ngo ave muri Egiputa.
2Ariko bitandukanije n'ababahamagaraga bagatambirira ibigirwamana bya Bāli, kandi bakosereza ibishushanyo bibajwe imibavu.
3Ariko ni jye wigishije Abefurayimu gutambuka ndabahagatira, ariko ntibamenye ko ari jye wabakijije.
4Nabiyegereje n'imigozi nk'umuntu, mbakuruza imirunga y'urukundo, kandi nabamereye nk'abakura imikoba mu nzasaya zabo, mbashyira ibyokurya imbere.
5“Ntibazasubira mu gihugu cya Egiputa, ariko Umwashuri ni we uzaba umwami wabo, kuko banze kungarukira.
6Inkota izagwira imidugudu yabo, izavunagura imyugariro yabo iyitsembeho, bazize imigambi yabo.
7Ubwoko bwanjye bwishimira kungomera, nubwo bahamagarirwa kwerekeza amaso ku Isumbabyose, ariko nta n'umwe uyihimbaza.
8 Guteg 29.22 “Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk'uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n'imbabazi zanjye zose ziragurumana.
9Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze, kandi sinzagarurwa no gutsemba Efurayimu, kuko ndi Imana, sindi nk'umuntu. Ni jye Uwera uri hagati yanyu, sinzatwarana kuri uwo mudugudu.
10“Bazakurikira Uwiteka, azivuga nk'intare, ni ukuri azivuga. Abana bazaza bahinda umushyitsi bavuye iburengerazuba.
11Bazaza bavuye muri Egiputa bameze nk'uruhūri, no muri Ashuri bameze nk'inuma, kandi nzabaha kuba mu mazu yabo.” Ni ko Uwiteka avuga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.