1Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w'Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'irindwi ari ku ngoma.
2Akora ibyangwa n'Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.
3Maze uburakari bw'Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w'i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.
4Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw'Abisirayeli umwami w'i Siriya yabarenganyaga.
5Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bw'Abasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe.
6Ariko ntibareka ibyaha by'inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.
7Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n'amagare cumi, n'ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w'i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk'umurama w'aho bahurira.
8Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
9Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.
10Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami w'Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n'itandatu ari ku ngoma.
11Ariko akora ibyangwa n'Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.
12Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n'ibyo yakoze byose n'imbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami w'Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abisirayeli?
13Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y'ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n'abami b'Abisirayeli.
Gupfa kwa Elisa14 2 Abami 2.12 Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n'indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w'Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n'abanyamafarashi ba Isirayeli!”
15Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n'imyambi.” Nuko arayenda.
16Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by'umwami.
17Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w'Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.”
18Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w'Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho.
19Umuntu w'Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.”
20Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by'Abamowabu bitera icyo gihugu.
21Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.
22Hazayeli umwami w'i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.
23Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw'isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.
24Bukeye Hazayeli umwami w'i Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.
25Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.