Imigani 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

Akavuro k'ubwenge

1Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,

Ugakomeza amategeko yanjye,

2Bituma utegera ubwenge amatwi,

Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka,

3Niba uririra ubwenge bwo guhitamo,

Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka,

4Ukabushaka nk'ifeza,

Ubugenzura nk'ugenzura ubutunzi buhishwe,

5Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo,

Ukabona kumenya Imana.

6Uwiteka ni we utanga ubwenge,

Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.

7Abikira abakiranutsi agakiza,

Abagendana umurava ababera ingabo,

8Kugira ngo arinde amayira y'imanza zitabera,

Kandi atunganye inzira z'abera be.

9Ni bwo uzamenya gukiranuka n'imanza zitabera,

No gutungana ndetse n'inzira zose zitunganye.

10Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe,

Kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe.

11Amakenga azakubera umurinzi,

Kujijuka kuzagukiza,

12Kugira ngo bigukure mu nzira y'ibibi,

No mu bantu bavuga iby'ubugoryi.

13Ni bo bareka inzira zitunganye,

Bakagendera mu nzira z'umwijima.

14Banezezwa no gukora ibibi,

Kandi bakishimira ubugoryi bw'abanyabyaha.

15Bagendera mu nzira zigoramye,

Bakaba ibigande mu migenzereze yabo.

16Nuko uzakizwa umugore w'inzaduka,

Ndetse uw'inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye,

17Wari wahukanye n'uwamurongoye mu bukumi bwe,

Akirengagiza isezerano ry'Imana ye,

18Kuko inzu ye yerekeye urupfu,

Kandi inzira ze zigana ikuzimu.

19Mu bamugenderera nta n'umwe ugaruka,

Kandi ntabwo basubira mu nzira z'ubugingo.

20Byose ubimenye neza,

Kugira ngo ubone kugendera mu nzira z'abantu bitonda,

No gukomeza imigenzereze y'abakiranutsi.

21Abakiranutsi bazatura mu isi,

Kandi intungane zizahaguma.

22Ariko inkozi z'ibibi zizacibwa mu isi,

Kandi abariganya bazayirandurwamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help