2 Abakorinto 2 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,

2kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?

3Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n'abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.

4Nabandikiye mfite agahinda kenshi n'umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.

5Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.

6Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,

7ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n'agahinda gasāze.

8Ku bw'ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.

9Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.

10Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,

11kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.

12 muri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

15kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y'abakira n'abarimbuka.

16Kuri bamwe turi impumuro y'urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y'ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye?

17Ni twe kuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry'Imana, ahubwo tumeze nk'abatariganya batumwe n'Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help