1 Samweli 15 - Kinyarwanda Protestant Bible

Sawuli ategekwa kurimbura Abamaleki

1 1 Sam 10.1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.

2Kuva 17.8-14; Guteg 25.17-19 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.

3None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n'ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n'abagore, n'abana b'impinja n'abonka, inka n'intama, ingamiya n'indogobe.’ ”

4Nuko Sawuli ahuruza ingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirenge uduhumbi tubiri, n'Abayuda inzovu.

5Bukeye Sawuli ajya ku mudugudu w'Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.

6Sawuli agezeyo abwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburana na bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

7Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.

8Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.

9Ariko Sawuli n'abari kumwe na we barokora Agagi n'inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, n'ibiduhagire n'abāgazi b'intama beza, n'ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.

Samweli ahanira Sawuli ko atumviye itegeko ry'Imana

10Bukeye ijambo ry'Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati

11“Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.” Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.

12Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.”

13Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry'Uwiteka.”

14Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw'intama kunza mu matwi no guhogerana kw'inka numva, bigenda bite?”

15Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z'intama n'inka z'indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”

16Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”

Aramubwira ati “Ivugire.”

17Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w'imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?

18Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’

19None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa n'Uwiteka?”

20Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w'Abamaleki, n'Abamaleki ndabarimbura rwose.

21Ariko abantu ni bo benzeho intama n'inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”

22Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n'ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by'amasekurume y'intama.

23Kuko ubugome busa n'icyaha cy'uburozi, kandi n'udakurwa ku ijambo asa n'uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

24Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.

25Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandi uhindukirane nanjye, kugira ngo nsenge Uwiteka.”

26Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry'Uwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.”

27 1 Sam 28.17; 1 Abami 11.30-31 Nuko Samweli agihindukira kugenda, Sawuli asingira ikinyita cy'umwambaro we uracika.

28Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.

29Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.”

30Sawuli aravuga ati “Naracumuye ariko none ndakwinginze, unyubahirize imbere y'abatware b'abantu banjye n'imbere y'Abisirayeli, tugarukane kugira ngo nsenge Uwiteka Imana yawe.”

31Nuko Samweli arahindukira akurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.

32Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagi umwami w'Abamaleki.” Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z'urupfu ziracitse.”

33Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y'Uwiteka i Gilugali.

34Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.

35Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help