1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Gititi”. Ni Zaburi ya Asafu.
2Muririmbishirize Imana ijwi rirenga ni yo mbaraga zacu,
Muvugirize Imana ya Yakobo impundu.
3Muririmbe indirimbo muvuze ishako,
Mucurange inanga nziza na nebelu.
4 Kub 10.10 Muvuze impanda ukwezi kubonetse,
Kandi ukwezi kuzoye ku munsi wacu mukuru.
5Kuko iryo ari ryo tegeko ryategetswe Abisirayeli,
Itegeko ry'Imana ya Yakobo.
6Yarikomereje mu Bayosefu kuba iryo guhamya,
Ubwo yasohokaga igahagurukira igihugu cya Egiputa.
Ni ho numvise amagambo y'Uwo ntari nzi ati
7“Nakuye urutugu rwe ku mutwaro,
Amaboko ye yakuweho uburetwa bw'igitebo.
8 Kuva 17.7; Kub 20.13 Ubwo wari mu mubabaro waratatse, ndagukiza,
Nagushubije ndi mu bwihisho bw'inkuba,
Nakugeragereje ku mazi y'i Meriba.
Sela.
9Bwoko bwanjye, umva ndaguhamiriza,
Wa bwoko bw'Abisirayeli we, iyaba unyumvira.
10 Kuva 20.2-3; Guteg 5.6-7 Muri wowe ntihakabe ikigirwamana cy'abanyamahanga,
Kandi ntukagire ikigirwamana cy'abanyamahanga usenga.
11Ni jye Uwiteka Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Egiputa,
Asama cyane nduzuza akanwa kawe.
12“Maze ubwoko bwanjye ntibwumviye ijwi ryanjye,
Abisirayeli banga kunyitondera.
13Nanjye ndabareka ngo bakurikize kunangirwa kw'imitima yabo,
Bagendere mu migambi yabo.
14Iyaba ubwoko bwanjye bunyumvira,
Iyaba Abisirayeli bagendera mu nzira zanjye,
15Natsinda ababisha babo vuba,
Nahīndurira ukuboko kwanjye ku babarwanya.
16Abanzi b'Uwiteka bakamugomokera bakamushyeshya,
Ariko ba bandi bakarama iteka.
17Yabagaburira amasaka ahunze,
Kandi naguhaza ubuhura bwo mu mbigo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.