1 kujya mu isi yose.
7Araza akura cya gitabo mu kuboko kw'iburyo kw'Iyicaye kuri ya ntebe.
8Zab 141.2 Amaze kwenda icyo gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y'Umwana w'Intama, bafite inanga n'inzabya z'izahabu zuzuye imibavu, ari yo mashengesho y'abera.
9Zab 33.3; 98.1; Yes 42.10 Nuko baririmba indirimbo nshya bati “Ni wowe ukwiriye kwenda igitabo no kumena ibimenyetso bigifatanije, kuko watambwe ugacungurira Imana abo mu miryango yose no mu ndimi zose, no mu moko yose no mu mahanga yose ubacunguje amaraso yawe,
10Kuva 19.6; Ibyah 1.6 ukabahindurira Imana yacu kuba abami n'abatambyi, kandi bazīma mu isi.”
11 Dan 7.10 Ndareba numva ijwi ry'abamarayika benshi bagose ya ntebe na bya bizima na ba bakuru, umubare wabo wari inzovu incuro inzovu n'uduhumbi n'agahumbagiza.
12Bavuga ijwi rirenga bati “Umwana w'Intama watambwe ni we ukwiriye guhabwa ubutware, n'ubutunzi n'ubwenge n'imbaraga, no guhimbazwa n'icyubahiro n'ishimwe!”
13Nuko numva ibyaremwe byose byo mu ijuru no mu isi, n'ikuzimu no mu nyanja n'ibibirimo byose bivuga biti “Ishimwe no guhimbazwa n'icyubahiro n'ubutware bibe iby'Iyicaye ku ntebe n'iby'Umwana w'Intama iteka ryose.”
14Nuko bya bizima bine birikiriza biti “Amen!” Ba bakuru bikubita hasi baramya Ihoraho iteka ryose!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.