1Hariho umugabo wo mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.
2Yabwiye nyina ati “Bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”
Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”
3Nuko asubiza nyina bya bice by'ifeza igihumbi n'ijana, nyina aravuga ati “Ni ukuri izi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugira ngo umuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.”
4Amaze gusubiza nyina izo feza, nyina yenda ibice by'ifeza magana abiri abishyira umucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n'igishushanyo cy'ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika.
5Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy'imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we.
6Abac 21.25 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, umuntu wese yakoraga icyo ashatse.
7I Betelehemu y'i Buyuda habagayo umusore w'Umulewi wo mu muryango wa Yuda.
8Bukeye ava muri uwo mudugudu w'i Betelehemu y'i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukira ajya mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukira kwa Mika.
9Mika aramubaza ati “Uraturuka he?”
Aramusubiza ati “Ndi Umulewi w'i Betelehemu y'i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.”
10Mika aramubwira ati “Ihamiraho umbere data n'umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by'ifeza cumi mu mwaka n'imyambaro n'ibyokurya.” Nuko uwo musore w'Umulewi ajya mu rugo
11yemera kubana na Mika, amubera nk'umwana we.
12Bukeye Mika yeza uwo Mulewi ahinduka umutambyi we, akaba mu rugo rwe.
13Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewi ho umutambyi.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.