Hoseya 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

1“Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk'igisiga agwire urusengero rw'Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n'amategeko yanjye.

2Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’

3Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga.

4“Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n'izahabu yabo, bituma bacibwa.

5Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza?

6Kuko iyo nyana ikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y'umukozi. Ni ukuri inyana y'i Samariya izavunagurika.

7Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.

8Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk'ikibindi kigawa na bose,

9kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk'imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi.

10Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw'umutwaro umwami w'ibikomangoma azabakorera.

11“Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.

12Naho namwandikira iby'amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk'ikintu cy'inzaduka.

13Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa.

14“Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n'inkike z'amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n'ibihome byayo.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help