Yeremiya 8 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imana ihinyuza abavuzi bavura ibyaha babica hejuru

1Uwiteka aravuga ati “Icyo gihe amagufwa y'abami b'i Buyuda n'amagufwa y'ibikomangoma byabo, n'amagufwa y'abatambyi n'ay'abahanuzi, n'ay'abaturage b'i Yerusalemu bazayavana mu bituro byabo,

2kandi bazayanyanyagiza imbere y'izuba n'imbere y'ukwezi, n'imbere y'ingabo zose zo mu ijuru, ibyo bakundag, bakabikorera, bakabikurikira bakabishaka ngo babisenge. Ntazarundarundwa cyangwa ngo ahambwe, azaguma ku isi nk'amase.

3Kandi abasigaye bo muri uwo muryango mubi bari aho nabatatanirije hose, gupfa kuzabarutira kuramba. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

4“Maze kandi uzababwire uti ‘Uwiteka arabaza atya ati: Mbese abantu bagwa ubutazabyuka? Umuntu yayoba inzira ubutazayigarukamo?

5None se ubu bwoko bw'i Yerusalemu kuki bwasubiye inyuma bukagenderanirako, bagundira uburiganya bakanga kugaruka?’

6Nabateze amatwi numva batavuga ibikwiriye, nta n'umwe wihannye ibyaha bye ngo avuge ati ‘Mbese ariko nakoze iki?’ Umuntu wese aromboreza mu nzira ye nk'uko ifarashi ivuduka ijya mu ntambara.

7Ni ukuri igishondabagabo kigurukira mu kirere kimenya ibihe byacyo, n'intungura n'intashya n'umusambi byitondera ibihe byabo byo kwimuka, ariko abantu banjye bo ntibazi amategeko y'Uwiteka.

8Mwavuga mute muti ‘Turi abanyabwenge kandi amategeko y'Uwiteka ari hamwe natwe?’ Ariko dore ikaramu ibeshya y'abanditsi yayahinduye ibinyoma.

9Abanyabwenge baramwaye barashobewe kandi barafashwe, dore banze ijambo ry'Uwiteka. Ubwenge bubarimo ni bwenge ki se?

10

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help