Hoseya 12 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera.

2Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.

3Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze.

4Itang 25.26 Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana. Itang 32.25-26

5Itang 28.10-22 Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe,

6ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka.

7Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe.

8Efurayimu ni umugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda.

9Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”

10 Lewi 23.42-43 “Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera.

11Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.”

12Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi.

13Itang 29.1-20 Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w'intama, kugira ngo abone uwo mugore.

14Kuva 12.50-51 Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga.

15Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help