2 Ngoma 17 - Kinyarwanda Protestant Bible

Umwami Yehoshafati arakomera

1Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.

2Ashyira ingabo ze mu midugudu y'i Buyuda igoswe n'inkike yose, ashyira n'ibihome mu gihugu cy'i Buyuda no mu midugudu y'i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.

3Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli.

4Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk'uko Abisirayeli bagenzaga.

5Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n'icyubahiro gikomeye.

6Umutima we wogezwa mu nzira z'Uwiteka, kandi akuraho n'ingoro na Asherimu byari i Buyuda.

7Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y'i Buyuda.

8Bajyana n'Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b'Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.

9Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy'amategeko y'Uwiteka, bagenda imidugudu y'i Buyuda yose bigisha abantu.

10Uwiteka ateza ubwoba abami b'ibihugu bihereranye n'i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.

11Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n'ifeza z'ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y'amapfizi y'intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n'amasekurume y'ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

12Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n'imidugudu y'ububiko.

13Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y'i Buyuda, akagira n'abantu b'ingabo bakomeye b'intwari i Yerusalemu.

14Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w'ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi dutatu.

15Agakurikirwa na Yehohanani w'umutware w'ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n'inzovu munani.

16Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b'intwari uduhumbi tubiri.

17Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w'intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n'ingabo.

18Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n'inzovu munani, ziteguye kurwana.

19Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n'inkike mu Buyuda bwose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help