1 Zaburi ya Salomo.
Uhe umwami guca imanza kwawe,
Uhe umwana w'umwami kutabera kwawe.
2Azacira abantu bawe imanza zitabera,
N'abanyamubabaro bawe azabacira imanza z'ukuri.
3Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire
N'imigufi izanira abantu amahoro.
4Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,
Azakiza abana b'abakene,
Kandi azavunagura umunyagahato.
5Bazakubaha ibihe byose,
Izuba n'ukwezi bikiriho.
6Azamera nk'imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe,
Nk'ibitonyanga bitonyangira ubutaka.
7Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha,
Kandi hazabaho amahoro menshi,
Kugeza aho ukwezi kuzashirira.
8 Zek 9.10 Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja,
Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y'isi.
9Ababa mu butayu bazamwunamira,
Abanzi be bazarigata umukungugu.
10Abami b'i Tarushishi n'abami bo ku birwa bazazana amaturo,
Abami b'i Sheba n'abami b'i Seba bazazana ikoro.
11Abami bose bazamwikubita imbere,
Amahanga yose azamukorera.
12Kuko azakiza umukene ubwo azataka,
N'umunyamubabaro utagira gitabara.
13Azababarira uworoheje n'umukene,
Ubugingo bw'abakene azabukiza.
14Azacungura ubugingo bwabo,
Abukize agahato n'urugomo,
Kandi amaraso yabo azaba ay'igiciro cyinshi imbere ye.
15Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y'i Sheba,
Bazamusabira iteka,
Bazamusabira umugisha umunsi wire.
16Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z'imisozi,
Amahundo yayo azanyeganyega nk'ibiti byo kuri Lebanoni,
Abanyamudugudu bazashisha nk'ubwatsi bwo ku butaka burabije.
17Izina rye rizahoraho iteka ryose,
Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho,
Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we,
Amahanga yose azamwita umunyehirwe.
18Uwiteka Imana ni yo Mana y'Abisirayeli ihimbazwe,
Ni yo yonyine ikora ibitangaza.
19Izina ryayo ry'icyubahiro rihimbazwe iteka,
Isi yose yuzure icyubahiro cyayo.
Amen kandi Amen.
20Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.