Yeremiya 49 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyago by'Abamoni

1 Ezek 21.33-37; 25.1-7; Amosi 1.13-15; Zef 2.8-11 Ibya bene Amoni.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Mbese Isirayeli nta bahungu agira? Nta wo kumucikūra afite? Noneho ni iki cyatumye Malukamu ari we uzungūra i Gadi, n'abantu be bagatura mu midugudu yaho?

2Nuko iminsi izaza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzavugisha induru y'intambara numvisha i Raba y'Abamoni, kandi hazahinduka ikirundo cy'amatongo n'abakobwa baho bazashya, maze Isirayeli azategeka abamutegekaga. Ni ko Uwiteka avuga.

3Boroga Heshiboni we, kuko Ayi hahindutse amatongo. Yemwe bakobwa b'i Raba mwe, nimurire mukenyere ibigunira, muboroge mwirukire hirya no hino mu nzitiro, kuko Malukamu azajyanwa ari imbohe, abatambyi be n'ibikomangoma bye bari kumwe na we.

4Ni iki gituma wīrātana imibande yawe n'umubande wawe urumbuka, wa mukobwa usubira inyuma we? Yiringiraga ubutunzi bwe ati ‘Ni nde uzantera?’

5Umwami Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Dore ngiye kugutera ubwoba buzaturuka mu bagukikije bose, kandi muzirukanwa umuntu wese aboneze inzira y'imbere ye, nta wuzaboneka wo guhungūra impunzi.’

6“Ariko hanyuma nzagarura imbohe z'Abamoni.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ibyago bya Edomu

7 Yes 34.5-17; 63.1-6; Ezek 25.12-14; 35.1-15; Amosi Ibya Edomu.

Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati “Mbese nta bwenge bukiri i Temani? Inama z'abajijjutse zarabuze? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

8Ubwenge bwabo buraheze? Nimuhindukire muhunge mujye kuba mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Dedani mwe, kuko igihe nikigera nzatera Esawu mbone kumusīga icyago cye.

9Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibasiga ibyo guhumbwa? Ibisambo bya nijoro ntibyakwiba bikageza ubwo byihaza?

10Ariko nasahuye Esawu, nahishuye aho yahishaga kandi ntazabasha kwihisha. Urubyaro rwe rwararimbutse, na bene se n'abaturanyi be, na we ntakiriho.

11Siga impfubyi zawe nzazirera, n'abapfakazi bawe banyizere.”

12Kuko Uwiteka avuga ngo “Dore abatari bakwiriye kunywera kuri icyo gikombe ni ukuri bazakinyweraho. Mbese harya ni wowe wagenda udahanwe? Ntuzagenda udahanwe, ahubwo uzakinyweraho ni ukuri.

13Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye yuko i Bosira hazahinduka igitangarirwa n'igiteye isoni, n'amatongo n'igicibwa, kandi imidugudu yaho yose izahora ari amatongo.’

14“Numvise inkuru ziturutse ku Uwiteka, intumwa yatumwe mu mahanga ngo ‘Nimuteranire hamwe mumutere, muhururire kurwana.’

15Dore nakugize muto mu banyamahanga n'insuzugurwa mu bantu.

16Ku bw'igitinyiro cyawe ubwibone bw'umutima wawe bwaragushutse, yewe uba mu masenga we, ukigumira mu mpinga y'umusozi. N'aho icyari cyawe wacyarika hejuru nk'igisiga, na ho nzahakumanura. Ni ko Uwiteka avuga.

17“Kandi Edomu hazaba igitangarirwa, uzahanyura wese azatangara yimyoze abitewe n'ibyago byaho byose.

18Itang 19.24-25 Nk'uko i Sodomu n'i Gomora n'imidugudu yari ihegereye yubitswe, ni ko nta muntu uzahaba kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.” Ni ko Uwiteka avuga.

19“Dore azazamuka ameze nk'intare ava ku mwuzure wa Yorodani atere ubuturo bukomeye, kuko nzabubirukanamo mbatunguye, uwatoranijwe ni we nzabwegurira. Ni nde uhwanye nanjye? Ni nde tuzahāna isango, n'umwungeri uzanyīmīra ni nde?”

20Nuko rero nimwumve inama Uwiteka yerekeje kuri Edomu, n'imigambi yagambiriye ku baturage b'i Temani. Ni ukuri bazabakurura babajyane kure, ndetse n'abato bo mu mukumbi. Ni ukuri ubuturo bwabo azabuhindurira amatongo hejuru yabo.

21Isi itigiswa n'urusaku rwo kugwa kwabo, barataka urusaku rwabo rwumvikanye rugera no ku Nyanja Itukura.

22Umva azazamuka aguruka nk'igisiga, abambire amababa kuri Bosira ahagwe hejuru, kandi muri uwo munsi umutima w'intwari zo muri Edomu uzaba nk'uw'umugore uri ku nda.

Ibyago by'i Damasiko

23 Yes 17.1-3; Amosi 1.3-5; Zek 9.1 Iby'i Damasiko.

I Hamati no mu Arupadi hakojejwe isoni kuko bumvise inkuru mbi bakiheba, mu nyanja hari agahinda ntibasha gutuza.

24I Damasiko hacitse intege, abaho bahindura imigongo barahunga kandi barahinda umushyitsi, gushoberwa n'umubabaro bihafashe nk'uko bifata umugore uri ku nda.

25Umurwa ushimwa wanezezaga ko waretswe!

26Ni cyo kizatuma abasore baho bagwa mu nzira zaho, n'ingabo zose zizacuba muri uwo munsi. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

27Kandi nzashumika inkike z'i Damasiko, umuriro ukongore ingoro za Benihadadi.

Ibyago by'i Kedari

28Iby'i Kedari n'ubwami bwa Hasori, Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yatsinze.

Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Nimuhaguruke, muzamuke mutere i Kedari, murimbure abana b'iburasirazuba.

29Bazanyaga amahema yabo n'imikumbi yabo, bazajyana inyegamo zabo n'ibintu byabo byose n'ingamiya zabo ho iminyago, bazarangurura bababwire bati ‘Ibiteye ubwoba biri impande zose!’

30“Nimuhunge mujye kure, mube mu bwihisho bwa kure mwa baturage b'i Hasori mwe, ni ko Uwiteka avuga, kuko Nebukadinezari umwami w'i Babuloni yagiye inama iberekeyeho, kandi yagambiriye kubatera.

31Nimuhaguruke muzamuke mutere ubwoko buguwe neza butagira icyo bwikanga, butagira amarembo yugarirwa habe n'ibihindizo, bwituriye ukwabwo. Ni ko Uwiteka avuga.

32“Kandi ingamiya zabo zizajyanwa n'amatungo yabo atabarika azaba iminyago, nanjye nzatatanyiriza mu birere byose abiyogoshesha ingohe z'umusatsi wabo, nzabateza ibyago bibaturutse impande zose. Ni ko Uwiteka avuga.

33N'i Hasori hazaba ubuturo bw'imbwebwe, hazahora ari amatongo iteka, nta muntu uzahatura kandi nta mwana w'umuntu uzahasuhukira.”

Ibyago bya Elamu

34Ijambo ry'Uwiteka ryaje ku muhanuzi Yeremiya ryerekeye kuri Elamu, Sedekiya umwami w'u Buyuda atangiye kwima riti

35“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Dore ngiye kuvuna imiheto y'Abanyelamu, ari zo ntwaro zabakomezaga cyane.

36Nzateza Elamu imiyaga ine iturutse mu birere bine by'ijuru, kandi nzabatataniriza muri ibyo birere byose, ndetse nta shyanga ibicibwa bya Elamu bitazageramo.

37Nzatera aba Elamu kwihebera imbere y'abanzi babo n'imbere y'abahiga ubugingo bwabo, kandi nzabateza ibibi ndetse n'uburakari bwanjye bukaze, ni ko Uwiteka avuga, nzabakurikiza inkota ngeze ubwo nzaba maze kubarimbura,

38kandi nzatereka intebe yanjye y'ubwami muri Elamu, nzaharimburira umwami wabo n'ibikomangoma. Ni ko Uwiteka avuga.

39Ariko mu minsi y'imperuka nzagarura imbohe za Elamu.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help