Ezekeiyeli 21 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

2“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe ikusi, wohereze ijambo ryawe ikusi, maze uhanurire ishyamba ryo mu kibaya cy'ikusi,

3ubwire ishyamba ryaho uti ‘Umva ijambo ry'Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ngiye kugukongeza, kandi umuriro wawe uzatwika igiti kibisi cyose n'igiti cyumye cyose bikurimo, ntabwo ibirimi by'umuriro bizazima, mu maso hose hazababirwa uhereye ikusi ukageza ikasikazi.

4Maze igifite ubugingo cyose kizabona ko ari jye Uwiteka uwukongeje, kandi ntuzazima.’ ”

5Nuko ndavuga nti “Ayii Mwami Uwiteka! Baramvuga bati ‘Mbese aho uriya muntu si umuci w'imigani?’ ”

Ikimenyetso cyo gusuhuza umutima

6Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

7“Mwana w'umuntu, erekeza amaso yawe i Yerusalemu, wohereze ijambo ryawe ku buturo bwera, kandi uhanurire igihugu cya Isirayeli

8ukibwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye, ngiye gukura inkota yanjye mu rwubati rwayo, maze ngutsembane n'abakiranutsi n'abanyabyaha.

9Nuko rero, ubwo nzagutsembana n'abakiranutsi n'abanyabyaha, ni cyo gituma inkota yanjye izava mu rwubati rwayo yibasiye ibifite umubiri byose uhereye ikusi ukageza ikasikazi,

10maze ibifite umubiri byose bizamenya yuko jye, Uwiteka, nakuye inkota yanjye mu rwubati rwayo, ntabwo izarusubiramo ukundi.’

11“Nuko rero unihe, mwana w'umuntu, kandi unihire imbere yabo ufite umubabaro mwinshi uguciye umugongo.

12Nuko nibakubaza bati ‘Igituma uniha ni iki?’ Uzabasubize uti ‘Mbitewe n'inkuru y'ibibi bije, umutima wose uzahamuka n'amaboko yose atentebuke, umutima wose uzakuka, n'intege zose zihinduke amazi. Dore biraje kandi bigiye gusohora. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’ ”

13Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

14“Mwana w'umuntu, vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Vuga uti: Inkota, inkota iratyaye kandi irarabagirana,

15yatyarijwe kugira ngo isogote, irarabagirana kugira ngo ise n'umurabyo. Mbese aho twagira ibitwenge? Inkoni y'umwana wanjye ihinyura igiti cyose.

16Iyo nkota yatangiwe kugira ngo bayiboneze ibone gukoreshwa. Inkota yatyajwe, ni ukuri yarabagiranishijwe kugira ngo ishyirwe mu kuboko k'umwicanyi.

17Taka ucure umuborogo mwana w'umuntu, kuko ibanguriwe ubwoko bwanjye, ibanguriwe ibikomangoma bya Isirayeli byose byategekewe inkota hamwe n'ubwoko bwanjye. Nuko rero ikubite ku itako.

18Kuko hariho amakuba, niba inkoni y'agasuzuguro na yo itakiriho bitwaye iki? Ni ko Umwami Uwiteka avuga.’

19“Nuko rero weho mwana w'umuntu, uhumure kandi ukubite mu mashyi, ureke inkota ikubite kabiri ndetse n'ubwa gatatu, ni yo nkota itera uruguma rwica, ni inkota y'ukomeye wakomerekejwe uruguma rwica, yinjiye no mu mazu yabo.

20Kandi iyo nkota iteye ubwoba nayibanguriye amarembo yabo yose, kugira ngo imitima yabo ijabuke barusheho gusitara. Yemwe, isa n'umurabyo, ityarizwa gusogota.

21Ishyire hamwe ugana iburyo witeze urugamba, ugana ibumoso aho werekeje amaso yawe hose.

22Nanjye nzakubita mu mashyi, kandi ntume uburakari bwanjye butuza. Ni jye Uwiteka ubivuga.”

23Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti

24“Nawe mwana w'umuntu, wishyirireho inzira ebyiri zo kunyurwamo n'inkota y'umwami w'i Babuloni ije, zombi zizava mu gihugu kimwe, ushyireho ikimenyetso, ugishyire aho inzira ijya mu murwa itangiriye.

25Uzashyireho inzira y'inkota ize i Raba y'Abamoni, n'i Buyuda i Yerusalemu hari ibihome.

26Kuko umwami w'i Babuloni yahagaze mu mahuriro y'inzira, aho izo nzira zombi zitangiriye kugira ngo araguze, akazunguriza imyambi hirya no hino akaraguza terafimu, kandi akareba no mu mwijima wo mu nda.

27Maze ukuboko kwe kw'iburyo ni ko yereje i Yerusalemu, ngo yishyireho imigogo y'urwicundo yo gusenya inkike z'amabuye, akasamira abazahatsindirwa akavuza induru, agashyiraho n'imigogo yo gusenya amarembo, akaharundaho ibyo kuririraho, akahakikizaho ibihome.

28Nyamara bizababera nk'indagu y'ibinyoma, imbere y'ababarahiye, ariko azabibutsa igicumuro cyabo kugira ngo bafatwe.

29“Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati ‘Kuko mwateye gukiranirwa kwanyu ko kwibukwa, mugatwikurura ibicumuro byanyu bigatuma ibyaha byanyu bigaragarira mu mirimo yanyu yose, ubwo mwibutswe muzafatwa ukuboko.

30“ ‘Nawe uwakomerekejwe uruguma rwica, wa mwami mubi wa Isirayeli we, wasohoweho n'umunsi wawe, mu gihe cy'imperuka uzahanirwa ibibi byawe.

31Ni ko Umwami Uwiteka avuze. Ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk'uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi.

32Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika na byo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha.’

33 Yer 49.1-6; Ezek 25.1-7; Amosi 1.3-15; Zef 2.8-11 “Nawe mwana w'umuntu vuga uhanura uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ibya bene Amoni n'igitutsi cyabo.’ Maze uvuge uti ‘Inkota, inkota irabanguwe, ibonerejwe gusogota kugira ngo irimbure ibe nk'umurabyo,

34bakikubonera iyerekwa ry'ubusa, bakuragurira ibinyoma, kugira ngo urambikwe ku majosi y'abanyabyaha bakomerekejwe uruguma rwica, basohoweho n'umunsi wabo, mu gihe cy'imperuka bazahanirwa ibyaha byabo.

35Ya nkota uyisubize mu rwubati rwayo. Aho waremewe, mu gihugu cya kavukire yawe, ni ho nzagucirira urubanza.

36Kandi nzagusukaho umujinya wanjye, nguhuhireho umuriro w'uburakari bwanjye. Nzakugabiza amaboko y'abanyarugomo, abahanga bo kurimbura.

37Uzaba uwo gukongorwa n'umuriro, n'amaraso yawe azameneka mu gihugu cyose, kandi ntabwo uzongera kwibukwa ukundi kuko jye Uwiteka mbivuze.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help