1Nzahagarara hejuru y'umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n'uko nzasubiza ku bw'icyo namuganyiye.
2Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.
3 ntibazagutera bagutunguye, n'abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo?
8Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, n'umurwa n'abawutuyemo bose.
9“Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k'umubi!
10Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe.
11Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy'inzu izarisubiza.
12“Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!
13Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n'umuriro, n'amahanga akiruhiriza ubusa?
14Yes 11.9 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw'Uwiteka, nk'uko inyanja y'amazi isendēra.
15“Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!
16Wuzuweho no gukorwa n'isoni mu kigwi cy'icyubahiro, nawe unywe umere nk'utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw'iburyo k'Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.
17Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw'inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw'amaraso y'abantu n'urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n'umurwa n'abawutuyemo bose.
18“Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n'uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?
19Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n'ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n'ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.
20“Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.