1Imana ibwira Mose iti “Uzamukane na Aroni na Nadabu na Abihu, n'abakuru b'Abisirayeli mirongo irindwi mwerekeje aho Uwiteka ari. Namwe musenge mukiri kure,
2Mose abe ari we wigira hafi y'Uwiteka wenyine, bo ntibamwigire hafi kandi abandi bantu ntibazamukane na we.”
3Mose araza abwira abantu amagambo y'Uwiteka yose n'amategeko ye yose, abantu bose bamusubiriza icyarimwe bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora.”
4Mose yandika amagambo y'Uwiteka yose, azinduka kare yubaka igicaniro hasi y'uwo musozi, n'inkingi z'amabuye cumi n'ebyiri zinganya umubare n'imiryango y'Abisirayeli, uko ari cumi n'ibiri.
5Atuma abasore bo mu Bisirayeli batambira Uwiteka ibitambo byoswa, n'inka z'ibitambo by'uko bari amahoro.
6Mose agabanya amaraso mu bice bibiri bingana: kimwe agisuka mu nzabya, ikindi akimīsha ku gicaniro.
7Yenda igitabo cy'isezerano agisomera abantu, baramubwira bati “Ibyo Uwiteka yavuze byose tuzabikora, kandi tuzamwumvira.”
8
13Mose ahagurukana na Yosuwa umufasha we, Mose azamuka ku musozi w'Imana.
14Abwira ba bakuru ati “Mudutegerereze hano mugeze aho tuzagarukira aho muri, kandi Aroni na Huri murasigiranye, ushaka kuburana abasange.”
15Mose azamuka kuri uwo musozi, cya gicu kirawubundikira.
16Ubwiza burabagirana bw'Uwiteka buguma ku musozi wa Sinayi, igicu kiwubundikira iminsi itandatu, ku wa karindwi ahamagarira Mose muri icyo gicu.
17Mu maso y'Abisirayeli, ishusho y'ubwiza bw'Uwiteka yameraga nk'umuriro ukongora ku mutwe w'uwo musozi.
18Guteg 9.9 Mose ajya imbere muri icyo gicu, azamuka kuri uwo musozi awumaraho iminsi mirongo ine n'amajoro mirongo ine.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.