1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uwiteka, nkiza umunyabyaha,
Undinde umunyarugomo.
3Bibwira iby'igomwa,
Bakajya bateranira umurwano.
4 Rom 3.13 Basongoye indimi zabo nk'inzoka,
Ubusagwe bw'incira buri munsi y'iminwa yabo.
Sela.
5Uwiteka, nkiza amaboko y'umunyabyaha,
Undinde umunyarugomo,
Bagambiriye gusunika ibirenge byanjye ngo bangushe.
6Abibone banteze umutego n'igisambi,
Banteze ikigoyi iruhande rw'inzira,
Banciriye ibico.
Sela.
7Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mana yanjye.”
Uwiteka, tegera ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye.
8Uwiteka Mwami, mbaraga z'agakiza kanjye,
Ujye utwikīra umutwe wanjye ku munsi w'intambara.
9Uwiteka, ntiwemere ibyo umunyabyaha ashaka,
Ntufashe umugambi we mubi,
Kugira ngo batishyira hejuru.
Sela.
10Ku mutwe w'abangota,
Abe ari ho igomwa ry'iminwa yabo rigwa ribatwikīre.
11Amakara yotsa abagweho,
Bajugunywe mu muriro,
Bajugunywe mu nzobo ndende,
Kugira ngo badahaguruka ukundi.
12Umunyakirimi kibi ntazakomezwa mu isi,
Ibyaha bizahigira umunyarugomo kumurimbura.
13Nzi yuko Uwiteka azacira umunyamubabaro urubanza rutunganye,
N'abakene azabacira urukwiriye.
14Nuko abakiranutsi bazashima izina ryawe,
Abatunganye bazatura imbere yawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.