Yesaya 56 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Uwiteka aravuga ati “Mwitondere iby'ukuri, mukore ibyo gukiranuka kuko agakiza kanjye hari hafi, no gukiranuka kwanjye kugiye guhishurwa.

2Hahirwa umuntu ukora ibyo n'umwana w'umuntu ubikomeza, akeza isabato ntayice, akarinda ukuboko kwe ngo kudakora icyaha cyose.”

3Kandi umunyamahanga uhakwa ku Uwiteka ye kuvuga ati “Uwiteka ntazabura kuntandukanya n'ubwoko bwe.” Kandi n'inkone ye kuvuga iti “Dore ndi igiti cyumye.”

4Kuko Uwiteka avuga ati “Iby'inkone zeza amasabato yanjye, zigahitamo ibyo nishimira zigakomeza isezerano ryanjye,

5nzazishyirira urwibutso mu nzu yanjye no mu rurembo rwanjye, nzihe n'izina riruta kugira abahungu n'abakobwa. Nzaziha izina rizahoraho ritazakurwaho.

6“Kandi abanyamahanga bahakwa ku Uwiteka bakamukorera bakunze izina rye bakaba abagaragu be, umuntu wese akeza isabato ntayice agakomeza isezerano ryanjye,

7Mat 21.13; Mar 11.17; Luka 19.46 abo na bo nzabageza ku musozi wanjye wera, mbanezereze mu nzu yanjye y'urusengero. Ibitambo byabo byoswa n'amaturo yabo bizemerwa bitambirwe ku gicaniro cyanjye kuko inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose.”

8Umwami Imana ikoranya ibicibwa bya Isirayeli iravuze iti “Nzongera kumukoraniriza abandi udashyizeho abe bakoranijwe.”

9Mwa nyamaswa zo mu gasozi mwese mwe, nimuze murye, namwe nyamaswa zo mu ishyamba.

10Abarinzi be ni impumyi bose nta cyo bazi, bose ni nk'imbwa z'ibiragi zitabasha kumoka; bararota bakaryama bagakunda guhunikira.

11Ni koko ni imbwa z'ibisambo zidahaga, ni abungeri batabasha kumenya, bose bateshuka inzira bajya mu yabo ubwabo, umuntu wese yishakira indamu mu buryo bwose.

12Baravugana bati “Nimuze mbazanire vino tunywe ibishindisha tuvuyarare. N'ejo na ho bizaba bityo, bitagira akagero.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help