1 Indirimbo y'Amazamuka.
Wowe wicara mu ijuru,
Kuri wowe ni ho nuburira amaso.
2Dore nk'uko amaso y'abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja,
Nk'uko amaso y'umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja,
Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu,
Kugeza aho azatubabarira.
3Uwiteka, utubabarire utubabarire,
Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.
4Imitima yacu ihāze cyane,
Gukobwa n'abaruhukira mu mahoro,
No gusuzugurwa n'abibone.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.