Zaburi 54 - Kinyarwanda Protestant Bible

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge.

2

3Mana, nkirisha izina ryawe,

Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.

4Mana, umva gusenga kwanjye,

Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,

N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,

Batashyize Imana imbere yabo.

Sela.

6Dore Imana ni umutabazi wanjye,

Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye.

7Azitura inabi abanzi banjye,

Ubarimbure ku bw'umurava wawe.

8Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,

Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.

9Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,

Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help