Abafilipi 3 - Kinyarwanda Protestant Bible

Imbuzi zerekeye intumwa z'ibinyoma

1Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.

2Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z'ibibi, mwirinde n'abakeba gukeba kubi,

3kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw'Umwuka w'Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby'umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.

4Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha.

5 ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera

10kugira ngo mumenye, menye n'imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe

11ngo ahari ngere ku muzuko w'abapfuye.

12Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.

13Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,

14ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw'Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

15Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.

16Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.

Abanzi b'umusaraba wa Kristo

17 1 Kor 4.16; 11.1 Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo.

18Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b'umusaraba wa Kristo.

19Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by'isi.

20Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo,

21uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n'umubiri w'ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help