2 Abami 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo ku ngoma ya Ahazi(2 Ngoma 28.1-27)

1Mu mwaka wa cumi n'irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w'Abayuda yarimye,

2ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n'itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y'Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi.

3Guteg 12.31 Ahubwo agendana ingeso z'abami b'Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n'abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y'Abisirayeli.

4Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z'imisozi no munsi y'igiti kibisi cyose.

5 Yes 7.1 Bukeye Resini umwami w'i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w'Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha.

6Icyo gihe Resini umwami w'i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n'ubu.

7Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n'umwana wawe. Zamuka unkize umwami w'i Siriya n'umwami w'Abisirayeli bampagurukiye.”

8Ahazi yenda ifeza n'izahabu zibonetse mu nzu y'Uwiteka no mu by'ubutunzi byo mu nzu y'umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro.

9Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.

10Bukeye Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulatipileseri umwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriya umutambyi ishusho yacyo n'urugero rwacyo uko cyakozwe kose.

11Nuko Uriya umutambyi yubaka igicaniro nk'icyo, akurikije urugero rwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriya umutambyi yacyubatse, kugira ngo umwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye.

12Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.

13Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry'ifu y'impeke, asukaho n'amaturo ye y'ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y'ibitambo by'ishimwe yuko ari amahoro.

14Kuva 27.1-2; 2 Ngoma 4.1 Kandi icyotero cy'umuringa cyari imbere y'Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y'inzu hagati y'icyotero n'inzu y'Uwiteka, agishyira iruhande rw'icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.

15Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry'ifu y'impeke rya nimugoroba, kandi n'igitambo cy'umwami cyoswa, n'ituro rye ry'ifu y'impeke, hamwe n'igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n'ituro ryabo ry'ifu y'impeke, n'amaturo yabo y'ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y'igitambo cyoswa, n'ay'ikindi gitambo, ariko icyotero cy'umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”

16Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.

17 1 Abami 7.23-39; 2 Ngoma 4.2-6 Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by'ibitereko, avanaho n'igikarabiro. Kandi akuraho igikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by'inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe.

18Kandi ibaraza ry'isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y'Uwiteka, n'irembo ryo ku gikari ry'umwami ubwe, arabihindura ku bw'umwami wa Ashuri.

19Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy'ibyo ku ngoma z'abami b'Abayuda?

20Yes 14.28 Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help