1Biludadi w'Umushuhi aherako aramusubiza ati
2“Uzahereza he kuvuga utyo?
Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk'umuyaga wa serwakira?
3Mbese Imana igoreka urubanza?
Ishoborabyose igoreka gukiranuka?
4Niba abana bawe bayicumuyeho,
Ikabatanga mu maboko y'ibibi byabo,
5Nushakana Imana umwete,
Ukinginga Ishoborabyose,
6Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,
Ni ukuri byatuma iguhugukira,
Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.
7Nubwo itangira ryawe ryari rito,
Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.
8“Ndakwinginze baza ab'ibihe bya kera,
Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.
9Erega turi ab'ejo gusa kandi nta cyo tuzi,
Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.
10Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,
Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?
11Urufunzo rwakurira ahadatose?
Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?
12Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,
Rubanziriza ibyatsi byose kuma.
13Ni ko inzira z'abibagirwa Imana bose zimeze,
Kandi ibyiringiro by'uhakana Imana bizashira.
14Kwizigira kwe kuzahera,
Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.
15Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,
Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.
16“Atoshye ari ku zuba,
Amashami ye asagambira mu murima we.
17Imizi ye iraranda mu kirundo,
Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.
18Nakurwe aho yari ari,
Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’
19Dore uwo ni wo munezero w'imigenzereze ye,
Kandi ku butaka hazashibuka abandi.
20“Dore Imana ntizata umuntu w'intungane,
Kandi ntizaramira inkozi z'ibibi.
21Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,
N'iminwa yawe izavuza impundu.
22Abakwanga bazambikwa isoni,
Kandi ihema ry'inkozi z'ibibi ntirizongera kubaho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.