1 Uwiteka abwira Mose ati
2“Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.
3Ibyotero by'abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.”
4Eleyazari umutambyi yenda ibyotero by'imiringa abatwitswe baturiyeho, babicuramo igitwikirizo cy'igicaniro
5cyo kubera Abisirayeli urwibutso, kugira ngo hatagira umuntu utari mu rubyaro rwa Aroni wigirira hafi kosereza umubavu imbere y'Uwiteka. Atamera nka Kōra n'abafatanije na we. Eleyazari abikora uko Uwiteka yamutegekeye mu kanwa ka Mose.
Aroni ahongerera Abisirayeli6Bukeye bwaho, iteraniro ry'Abisirayeli ryose ryitotombera Mose na Aroni riti “Mwishe abantu b'Uwiteka.”
7Iteraniro riteraniye kugomera Mose na Aroni, bareba berekeje ihema ry'ibonaniro, babona cya gicu kiritwikiriye, ubwiza bw'Uwiteka buraboneka.
8Heb 9.4 Mose na Aroni bajya imbere y'ihema ry'ibonaniro.
9Uwiteka abwira Mose ati
10“Nimuhaguruke muve muri iri teraniro ndirimbure mu kanya gato.”
Bikubita hasi bubamye.
11Mose abwira Aroni ati “Enda icyotero cyawe, ukure umuriro ku gicaniro uwugishyiremo, uwushyireho umubavu, ukijyane vuba mu iteraniro urihongerere, kuko umujinya uturutse ku Uwiteka, mugiga igatangira gutera.”
12Aroni abyenda uko Mose amubwiye, arirukanka ajya mu iteraniro hagati, asanga mugiga itangiye gutera mu bantu, ashyira umubavu ku muriro, ahongerera abantu.
13Ahagarara hagati y'intumbi n'abazima, mugiga irashira.
14Abishwe na mugiga iyo, bari abantu inzovu n'ibihumbi bine na magana arindwi, utabariyemo abicishijwe n'ibya Kōra.
15Aroni asubira aho Mose ari ku muryango w'ihema ry'ibonaniro, mugiga irashira.
Inkoni ya Aroni irabya16Uwiteka abwira Mose ati
17“Bwira Abisirayeli baguhe inkoni, umuryango wa ba sekuruza wose uvemo inkoni imwe, zitangwe n'abatware babo bose nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, inkoni zose zibe cumi n'ebyiri, wandike izina ry'umuntu wese ku nkoni ye.
18Wandike n'izina rya Aroni ku nkoni y'Abalewi, kuko hazaba inkoni imwe y'umutware w'amazu ya ba sekuruza wese.
19Uzibike mu ihema ry'ibonaniro imbere y'Ibihamya, aho mbonanira namwe.
20Uwo nzatoranya inkoni ye izarabya, maze imbere yanjye mare kwitotomba Abisirayeli babitotombera.”
21Mose abibwira Abisirayeli, abatware babo bose bamuha inkoni, umutware wese amuha inkoni nk'uko amazu ya ba sekuruza ari, zose ziba cumi n'ebyiri, inkoni ya Aroni iba mu zabo.
22Mose abika izo nkoni imbere y'Uwiteka mu ihema ry'Ibihamya.
23 Heb 9.4 Bukeye bwaho Mose yinjira mu ihema ry'Ibihamya, asanga inkoni ya Aroni yatangiwe inzu ya Lewi irabije, ipfunditse uburabyo, isambuye, imeze indōzi zihishije.
24Mose asohora izo nkoni zose zari imbere y'Uwiteka, azishyira Abisirayeli bose barazitegereza, umuntu wese yenda inkoni ye.
25Uwiteka abwira Mose ati “Subiza inkoni ya Aroni imbere y'Ibihamya, ibikirwe kuba ikimenyetso kigomōra abagome, kugira ngo umareho kunyitotombera kwabo badapfa.”
26Uko abe ari ko Mose agenza, uko Uwiteka yamutegetse abe ari ko agenza.
27Abisirayeli babwira Mose bati “Dore turarimbuka, turapfuye, twese turapfuye.
28Uwigiye hafi wese, uwigiye hafi y'ubuturo bw'Uwiteka arapfa. Mbese twese turi abo kurimbuka?”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.