1Nuko Abisirayeli bose barabarwa uko kuvuka kwabo kwari kuri, kandi byanditswe mu gitabo cy'abami b'Abisirayeli.
Abari batuye i YerusalemuAbayuda bajyanwa ho iminyago i Babuloni ku bw'igicumuro cyabo.
2 Ezira 2.27; Neh 7.73 Ababanje gutura muri gakondo yabo mu midugudu yabo ni aba: Abisirayeli n'abatambyi, n'Abalewi n'Abanetinimu.
3Kandi muri Yerusalemu haturagamo bamwe b'Abayuda n'ab'Ababenyamini, n'ab'Abefurayimu n'ab'Abamanase.
4Utayi mwene Amihudi mwene Omuri, mwene Imuri mwene Bani wo mu bana ba Perēsi mwene Yuda.
5N'abo mu Banyashilo, uw'imfura ni Asaya n'abahungu be.
6N'abo muri bene Zera ni Yeweli, na bene wabo magana atandatu na mirongo urwenda.
7N'abo muri bene Benyamini ni Salu mwene Meshulamu, mwene Hodaviya mwene Hasenuwa,
8na Ibuneya mwene Yerohamu, na Ela mwene Uzi mwene Mikiri, na Meshulamu mwene Shefatiya, mwene Reweli, mwene Ibuniya,
9na bene wabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, ni magana urwenda na mirongo itanu na batandatu. Abo bagabo bose bari abatware b'amazu ya ba sekuruza uko yari ari.
10Kandi abo mu batambyi ni Yedaya na Yehoyaribu na Yakini,
11na Azariya mwene Hilukiya, mwene Meshulamu, mwene Sadoki, mwene Merayoti, mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana,
12na Adaya mwene Yerohamu, mwene Pashuri, mwene Malikiya, na Māsayi mwene Adiyeli, mwene Yahuzera, mwene Meshulamu, mwene Meshilemiti, mwene Imeri,
13na bene wabo abatware b'amazu ya ba sekuruza babo igihumbi na magana arindwi na mirongo itandatu, abagabo b'abahanga bashobora gukora umurimo w'inzu y'Imana.
14Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hashubu, mwene Azirikamu, mwene Hashabiya wo muri bene Merari,
15na Bakibakari na Hereshi na Galali, na Mataniya mwene Mika, mwene Zikiri, mwene Asafu,
16na Obadiya mwene Shemaya, mwene Galali, mwene Yedutuni, na Berekiya mwene Asa, mwene Elukana baturaga mu birorero by'Abanyanetofa.
17Abakumirizi ni Shalumu na Akubu, na Talimoni na Ahimani na bene wabo, Shalumu ni we wari mukuru.
18Kera barindaga irembo ry'umwami ry'iburasirazuba, ni bo bari abakumirizi b'ingando y'Abalewi.
19Shalumu mwene Kore, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra na bene wabo b'inzu ya sekuruza we. Abakōra ni bo basohozaga umurimo w'ubukumirizi w'inzugi z'ihema, kandi ba sekuruza babo ni bo bategekaga ingando y'Uwiteka bakaba abakumirizi b'irembo ryayo,
20na Finehasi mwene Eleyazari ari we wabategekaga kera, kandi Uwiteka yabanaga na we.
21Zekariya mwene Meshelemiya, ni we wari umukumirizi w'irembo ry'Ihema ry'ibonaniro.
22Abo bose batoranirijwe kuba abakumirizi b'amarembo bari magana abiri na cumi na babiri, kandi babarirwaga mu birorero byabo uko kuvuka kwabo kwari kuri, mu birorero byabo. Ni bo Dawidi na Samweli bamenya, bashyizeho mu mirimo yabo itegetswe.
23Nuko bo n'abana babo baba ku murimo wo kurinda amarembo y'inzu y'Uwiteka, ari yo nzu y'ihema, bakajya ibihe.
24Abakumirizi babaga ku mpande uko ari enye, iburasirazuba n'iburengerazuba n'ikasikazi n'ikusi.
25Kandi bene wabo bo mu birorero byabo, bari abo kujya baza uko iminsi irindwi yashiraga bakabana na bo,
26kuko abakumirizi bakuru bane b'Abalewi babaga ku murimo ntibakurwe, ari bo batwara ibyumba n'ububiko byo mu nzu y'Imana.
27Bararaga bakikije inzu y'Imana, kuko ari bo bahawe umurimo wo kuyirinda no kuyikingura uko bukeye.
28Kandi bamwe muri bo babitswaga ibintu bikoreshwa, kuko mu icyurwa ryabyo no mu isohorwa ryabyo byabarwaga.
29Kandi bamwe muri bo bashyizweho umurimo wo kurinda ibintu, n'ibintu byose by'Ahera, n'ifu y'ingezi na vino n'amavuta, n'icyome n'imibavu.
30Kandi bamwe mu bana b'abatambyi batunganyaga imibavu, bakayivanga.
31Matitiya wo mu Balewi, imfura ya Shalumu Umukōra, ni we wari ufite umurimo wo gutegeka ibintu byakarangwaga ku byuma.
32Kandi bamwe muri bene wabo b'Abakohati, ni bo bategekaga imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, bakayitegura uko isabato yatahaga.
33Kandi abo ni bo baririmbyi, abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi, babaga muri ibyo byumba ntibagire undi murimo bakora, kuko bakoraga umurimo wabo ku manywa na nijoro.
34Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza b'Abalewi, uko babyaranye, abagabo bakomeye babaga i Yerusalemu.
Amasekuruza y'Umwami Sawuli n'abamukomotseho(1 Ngoma 8.29-38)35Yeyeli se wa Gibeyoni yabaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.
36Umuhungu we w'imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi, na Bāli na Neri na Nadabu,
37na Gedori na Ahiyo, na Zekariya na Mikuloti,
38Mikuloti abyara Shimeyamu. Abo na bo baturana na bene wabo i Yerusalemu, bateganye.
39Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli. Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.
40Mwene Yonatani ni Meribubāli, Meribubāli abyara Mika.
41Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tahureya na Ahazi.
42Ahazi abyara Yara, Yara abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.
43Mosa abyara Bineya, mwene Bineya ni Refaya, mwene Refaya ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.
44Aseli yari afite abahungu batandatu, amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo ni bo bene Aseli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.