1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.
2Mu Bayuda Imana iramenyekana,
Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.
3Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,
I Siyoni ni ho buturo bwayo.
4Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto,
N'ingabo n'inkota n'intwaro z'intambara.
Sela.
5Uri uw'icyubahiro n'ubwiza bwinshi,
Utabarutse mu misozi y'iminyago.
6Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura,
Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.
7Mana ya Yakobo,
Gucyaha kwawe kwatumye amagare n'amafarashi bisinzirira guhwera.
8Wowe ni wowe uteye ubwoba,
Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?
9Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,
Isi yaratinye iraceceka,
10Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,
Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.
Sela.
11Ni ukuri umujinya w'abantu uzagushimisha,
Umujinya uzasigara uzawukenyera.
12Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,
Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.
13Izarimbura imyuka y'abakomeye,
Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.