Imigani 24 - Kinyarwanda Protestant Bible

1Ntukagirire abantu babi ishyari,

Kandi ntukifuze kubana na bo,

2Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,

Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi.

3Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,

Kandi rukomezwa no kujijuka.

4Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,

Mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro.

5Umunyabwenge arakomeye,

Kandi ujijutse yunguka imbaraga.

6Uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge,

Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.

7Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,

Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.

8Ugambirira gukora ibibi,

Bamwita umugira nabi.

9Imigambi y'ubupfapfa ni yo cyaha,

Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu.

10Nugamburura mu makuba,

Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.

11Abajyanirwa gupfa ubarokore,

Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.

12Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,

Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?

Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya,

Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n'imirimo yakoze?

13Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,

Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.

14Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,

Nububona ni bwo n'ingororano zizaboneka,

Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa.

15Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw'umukiranutsi,

Ntugasahure ubuturo bwe,

16Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,

Ariko abanyabyaha bazagushwa n'amakuba.

17Ntukishime umwanzi wawe aguye,

Kandi ntukagire umutima unezezwa n'uko atsembwe,

18Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,

Akirengagiza uburakari yamurakariye.

19 Zab 31.1; 73.3; Imig 3.31; 23.17 Ntugahagarikwe umutima n'inkozi z'ibibi,

Ntukifuze iby'abanyabyaha,

20Kuko nta ngororano y'umuntu mubi,

Urumuri rw'ukiranirwa ruzazima.

21Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n'umwami,

Kandi ntukishyire mu by'abajya irya n'ino,

22Kuko amakuba yabo azabatungura.

Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?

Iyindi migani y'abanyabwenge

23Ibi na byo ni imigani y'abanyabwenge:

Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,

24Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”,

Azavumwa n'igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka.

25Ariko abamucyaha bazagubwa neza,

Kandi umugisha mwiza uzabazaho.

26Ushubije ibitunganye,

Aba asomye ku munwa.

27Banza witegure ibyo ku gasozi,

Uringanize imirima yawe,

Hanyuma uzabone kūbaka inzu.

28Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,

Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe.

29Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,

Mwiture ibihwanye n'imirimo yakoze.”

30Nanyuze ku murima w'umunyabute,

No ku ruzabibu rw'umuntu ubuze ubwenge.

31Nasanze hose ari amahwa,

Hose ifurwe yarahazimagije,

Kandi uruzitiro rwaho rw'amabuye rwarasenyutse.

32Nuko ndebye mbyitegereza neza,

Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa.

33 Imig 6.10-11 Uti “Henga nsinzire gato,

Nihweture kanzinya,

Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

34Uko ni ko ubukene buzagufata nk'umwambuzi,

N'ubutindi bukagutera nk'ingabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help