1 Ngoma 23 - Kinyarwanda Protestant Bible

Dawidi agabanya Abalewi imirimo

1 1 Abami 1.1-40 Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, yimika umuhungu we Salomo ngo abe umwami wa Isirayeli.

2Ateranya abatware ba Isirayeli bose n'abatambyi n'Abalewi.

3Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y'ubukuru n'abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n'ibihumbi munani.

4Kuri abo inzovu ebyiri n'ibihumbi bine, bari abo gutwara umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, kandi ibihumbi bitandatu bari abatware n'abacamanza.

5Abandi ibihumbi bine bari abakumirizi, n'abandi ibihumbi bine bari abo guhimbarisha Uwiteka ibintu nakoze, (ni ko Dawidi yavuze) ngo babimushimishe.

6Dawidi abaremamo ibice uko abahungu ba Lewi bari bari, Gerushoni na Kohati na Merari.

7Mu Bagerushoni ni Lādani na Shimeyi.

8Bene Lādani, umukuru ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli, uko ari batatu.

9Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani, uko ari batatu. Abo ni bo bari abatware b'amazu ya ba sekuruza ba Lādani.

10Bene Shimeyi ni Yahati na Zina, na Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari bene Shimeyi.

11Yahati ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ziza. Ariko Yewushi na Beriya ntibagiraga abana b'abahungu benshi, ni cyo cyatumye bababumbira hamwe bakabagira inzu imwe ya ba sekuruza.

12Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli uko ari bane.

13Kuva 28.1 Bene Amuramu ni Aroni na Mose, kandi Aroni yatoranijwe kugira ngo ajye yeza ibintu byera cyane we n'abahungu be iteka ryose, bakosereza imibavu imbere y'Uwiteka bakamukorera, bagasabira umugisha mu izina rye iminsi yose.

14Ariko Mose umuntu w'Imana, abahungu be babarwaga mu muryango wa Lewi.

15Abahungu ba Mose ni Gerushomu na Eliyezeri.

16Bene Gerushomu, Shebuweli ni we wari mukuru.

17Bene Eliyezeri, Rehabiya ni we wari mukuru. Kandi Eliyezeri nta bana b'abahungu yagiraga, ariko abahungu ba Rehabiya baba benshi cyane.

18Bene Isuhari, Shelomiti ni we wari mukuru.

19Bene Heburoni, Yeriya ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

20Bene Uziyeli, Mika ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ishiya.

21Bene Merari ni Mahali na Mushi. Bene Mahali ni Eleyazari na Kishi.

22Eleyazari apfa ari nta bana b'abahungu yabyaye, keretse abakobwa gusa. Bene se wabo ari bo bene Kishi, barabarongora.

23Bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yeremoti, uko ari batatu.

24Abo ni bo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza b'ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Ni bo bakoraga umurimo wo mu nzu y'Uwiteka, ari abantu bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije.

25Kuko Dawidi yari yavuze ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihaye ubwoko bwayo ihumure kandi iba i Yerusalemu iteka ryose,

26Guteg 10.8 kandi Abalewi ntibazaba bacyongera guheka ihema n'ibintu byakorewe umurimo waryo byose.”

27Amagambo ya Dawidi yaherutse ni yo yatumye Abalewi babarwa, abari bashyikije imyaka makumyabiri n'abayishagije,

28Kub 3.5-9 kuko umurimo wabo wari uwo gufasha bene Aroni mu murimo w'inzu y'Uwiteka mu bikari no mu byumba, n'iyo bezaga ibintu byera byose, n'iby'umurimo bakoraga mu nzu y'Imana,

29kandi n'imitsima yo kumurikwa imbere y'Imana, n'ifu y'ingezi yo gutura amaturo y'ifu y'impeke, ay'udutsima tudasembuwe, n'ay'ibyakarangwaga ku byuma, n'ay'ibirunzwemo amavuta, n'iby'indengo n'imibyimba bitari bimwe,

30no guhagarara uko bukeye bagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi na nimugoroba bakabigenza batyo,

31no gutambira Uwiteka ibitambo byoswa byose, ku masabato no ku mboneko z'amezi no mu birori byategetswe, nk'uko umubare wabyo wari uri ukurikije amategeko yabyo, (bigakorwa) ubudasiba imbere y'Uwiteka,

32no kurinda ihema ry'ibonaniro aho barindishijwe, n'Ahera aho barindishijwe, n'ibya bene Aroni bene wabo barindishijwe, ngo bajye bakora umurimo wo mu nzu y'Uwiteka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help