1 Abakorinto 16 - Kinyarwanda Protestant Bible

Ibyo gusonzoranyiriza abera impiya

1

10 1 Kor 4.17 Niba Timoteyo azaza muzamwemere kugira ngo abane namwe adatinya, kuko akora umurimo w'Umwami wacu nkanjye.

11Nuko ntihazagire umuhinyura, ahubwo mumuherekeze mumusezerere amahoro, kugira ngo ansange kuko mutegereza ko azazana na bene Data.

12Ariko ibya Apolo mwene Data, naramwinginze cyane ngo ajye iwanyu ajyane na bene Data abo, ariko ntiyakunda na hato kugenda ubu, icyakora nabona uburyo azaza.

13Mube maso! Mukomerere mu byo mwizeye, mube abagabo nyabagabo mwikomeze.

14Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.

15 1 Kor 1.16 Hari n'ikindi mbingingira bene Data. Muzi abo kwa Sitefana ko ari umuganura w'Abanyakaya, kandi bītangiye gukorera abera.

16Nuko namwe mugandukire abameze batyo, n'undi wese ufasha umurimo wa Kristo ashishikaye.

17Nishimiye yuko Sitefana na Forutunato na Akayiku baje, bamaze urukumbuzi nari mfitiye mwebwe

18kuko baruhuye umutima wanjye n'uwanyu, nuko mwemere abameze batyo.

19 Ibyak 18.2 Abo mu matorero yo muri Asiya barabatashya. Akwila na Purisikila barabatashya cyane mu Mwami wacu, n'Itorero ryo mu rugo rwabo.

20Bene Data bose barabatashya.

Mutashyanishe guhoberana kwera.

21Dore uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n'ukwanjye kuboko.

22Nihagira umuntu udakunda Umwami wacu avumwe.

Umwami wacu araza!

23Ubuntu bw'Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

24Urukundo rwanjye rubane namwe mwese muri Kristo Yesu, Amen.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help